Rutikanga Jean Paul, Gitifu w’akagari ka Kigarama mu murenge wa Masoro, yabereye ibamba rwiyemezamirimo washakaga ko amusinyira ko yateye imigano 3000 kandi ku musozi hariho 48 gusa.
Ni mu nama y’akarere ka Rulindo ihuje abayobozi bose b’inzego z’ibanze, abakozi bose b’akarere, abafatanyabikorwa na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV.
Rutikanga Jean Paul, ahaguruka adakangwa na bagenzi be bavuga ko ariko bisanzwe bigenda, maze asaba ko n’abayobozi b’inzego z’ibanze bajya bahabwa kopi y’amasezerano ku mishinga ikorerwa aho bayobora.
Ati, “Nk’ubu rwiyemezamirimo yaje kunshaka ngo musinyire ko yateye imigano 3000, tujyanye kureba aho yayiteye tuhasanga imigano 48 gusa. Nahise musinyira iyo nabonye, Agronome w’akarere n’uw’umurenge,ndetse n’umukozi wa FONERWA (Ikigega gishinzwe amashyamba) bari aho babibona nabi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha niho Rutikanga asaba inzego zibakuriye kujya babamenyesha ibikubiye mu masezerano bagiranye na Rwiyemezamirimo watsindiye gukora umushinga mu kagari cyangwa mu murenge.
Akimara kuvuga ibyo, abari mu nama bakubiswe n’inkuba, bamwe bati, “aramutanze”, abandi bati, “ese uyu aravuga ibiki siko tubayeho?”.
Nyamara Gatabazi yahise arisamira hejuru, anasaba abakuriye Polisi gukurikiranira hafi.
Ati, “Polisi ndabona iri hano nifatireho. Niko byakagombye kugenda, bishyirwe no mu myanzuro”.
Aha Guverineri Gatabazi yatanze ingero z’aho umuntu yubaka amashuri agakingisha imbaho baravuganye ibyuma, cyangwa ntashyiremo pulafo kandi biri mu masezerano, ariko abari kuri terrain ntibabimenye.
Ngo niko babayeho:
Rutikanga umaze amezi atanu gusa yinjiye muri aka kazi ko kuyobora akagari, ngo bagenzi be baracyamutwama bavuga ko yavuze ibintu bisanzwe, ariko agakomeza kwitandukanya n’iyo mikorere.
Ati, “ni icyo kigare biberamo, ngo bazi ko bavuze bakwirukanwa. Nk’ubu uyu mushinga w’imigano watangiye 2015, ugomba gutera imigano 3000 mu kagari ka Kigarama na Nyamyumba mu murenge wacu wa Masoro. Rwiyemezamirimo yamaze gufata igice cya mbere, kivuga ko yateye 1500, iyo ntayo ubona”.
Rutikanga akomeza avuga ko yashyizweho iterabwoba na rwiyemezamirimo n’abandi bamenyereye iyo mikorere, aho yanasabwe gusinyira nibura imigano 1000 akanga akaba ibamba.
Kumenyesha izego zo hasi ibikubiye mu masezerano akarere kagirana na Rwiyemezamirimo ku mishinga igenewe abaturage, byafashweho umwanzuro muri iyi nama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean Baptiste Karegeya/Bwiza.com


