Icyo wakwigira kuri Musa uvugwa muri Bibiliya ku bijyanye n’umugambi w’Imana ku muntu

Sangiza iyi nkuru

Musa ubugwa mu Isezerano rya cyera muri Bibiliya, ni umwe mu bantu bafite amateka akomeye n’uburyo babayeho kuva bavutse kugeza bashaje, ndetse n’ibintu yagiye akora ahanini bitandukanye n’iby’abandi bavugwa mu gitabo cyo Kuva.
Iyo usomye neza mu Kuva 1:15-22, uhasanga amakuru avuga kuri Musa, ibi bikagaragaza uburyo Imana yakundaga ubwoko bwa yo bw’Abisirayeli nubwo bari mu buretwa kwa Farawo muri Egiputa.
Aha Bibiliya igaragaza uburyo Imana yakoresheje umugaragu wa yo Musa, n’uburyo yarokotse urupfu ariko akarenga akaba ari we ujya kurokora ubwoko bw’Imana bwari kwa Farawo.
Farawo wari umwami wa Egiputa, ngo yaje kumenya ko Abisiraheri bariyo mu buretwa icyo gihe bakomeje kwiyongera, agafata umugambi wo kubica bityo agashyiraho itegeko rivuga ko ababyaza babiri Shifura na Puwa b’Abaheburayokazi bazajya bacunga ko hari umuheburayokazi uzabyara umwana w’Umuhungu, ngo bajye bahita bamwica gusa Bibiriya ivuga neza ko babyanze ahubwo bakubaha Imana yo mu ijuru, abana barushaho kwiyongera ikintu kitanejeje Farawo .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mugice cya Kabiri cy’iki gitabo cy’iyimukamisiri, usangamo ko aribwo Mose yaje kuvuka, nyuma nyina abonye atashobora gukomeza kumuhisha ahitamo kumubohera akato akamushyiramo yarangiza akamuhisha mu mu rufunzo, hanyuma ubwo umukobwa wa Farawo yazaga kwiyuhagira akamubona akamujyana mu rugo kandi muzi ko itegeko ryo kwica abana bose bavukaga ar abahungu ryari ryatanzwe na se Farawo.

Moses strikes the rock
Musa akura Abisilaheri muri Egiputa

Nibwo bamuzaniye umwana arimo arira, mushiki we asaba ko yajya kuzana uwo kumurera maze birakunda, gusa igitangaje ni uko uwo mukobwa yagiye kumuzana akazana nyina w’umwana akaba ari we uhabwa akazi ko kumurera batabizi.
Aha umugambi w’Imana uhita wigaragaza kuko umwana yarezwe na nyina ndetse barererwa Ibwami, Mose akurirayo kugeza ubwo yavagayo ajya kuragira intama.
Mu Kuva 2:15, ubwo Musa yari aragiye ahitwa i Midiyani , ni bwo yahabwaga isezerano ryo kuzarokora ubwoko bw’Abisiraheli aho imana yamutumaga kuri Farawo ikoresheje ibimenyetso, akinangira kugeza byago 10 bimusohoreyeho ariko bikarangira Mose atahukanye bene wa bo ku butaka bw’isezerano.
Icyo buri wese yakwigira kuri iki gice kigaragaza umugambi w’Imana ku muntu, ni ukuba nta kintu na kimwe gishobora kuba ku muntu Imana itakizi, ndetse iba yaramaze no gutegura inzira bizacamo ngo umuntu runaka agobotoke mu kaga runaka, ahanini ugasanga inzira umuntu ku giti cye yibwiraga zitandukanye cyane n’imitekerereze ya Nyagasani.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mbere yo kurema umuntu, Imana yabanje kurema ubusitani azabamo ndetse inamuteganyiriza uburyo azabaho mu mudendezo nk’uko mbere yo kurema ifi yabanje kurema amazi kuko ari mo yagombaga gutura, mbere yo kurema igiti, habanje ubutaka kuko ari bwo kizashoramo imzi kikabasha kubona ibigitunga n’ibindi.
Muri macye, umugambi w’Imana ni mwiza buri gihe ku mwana w’umuntu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *