Igihugu cya Afurika y’Epfo kigiye gukura ingabo zacyo zabungabungaga umutekano muri Sudani y’Epfo nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida Jacob Zuma kuri uyu wa Gatatu.
Ibiro bya perezida wa Afurika y’Epfo kandi byatangaje ko abayobozi baherutse gutorwa umushahara wabo uzazamukaho 4.4% nubwo ubukungu bw’iki gihugu buri mu bihe bibi.

Ingabo za Afurika y’Epfo zagiye mu butumwa bwa Loni na AU bwo kubungabunga amahoro nyuma y’imyaka 5 amakimbirane yo muri Darfur yadutse, ariko izi ngabo zakunze gushinjwa n’ibihugu by’u Burayi ko zitakoze ibihagije ngo zirinde abasivili ndetse no guhisha amakuru kuri ayo makimbirane yo muri Darfur.
Izi ngabo zatangiye imirimo yazo muri Sudani mu 2008 bikaba biteganyijwe ko zizaba zatangiye gutaha kuwa 01 mata 2016 nk’uko itangazo ryaturutse mu biro bya perezida ryakomeje rivuga.
Iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga ko Afurika y’Epfo ifashe iki cyemezo mu gihe yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


