Nyamasheke: Hubatswe igorofa bwa mbere mu mateka y’umurenge wa Rangiro

Sangiza iyi nkuru

Abanyamuryango ba Wisigara-SACCO yo mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, batewe ishema no gukorera mu nyubako y’igorofa y’agaciro ka miliyoni 73 bavuye mu nzu ishaje bakodeshaga, iyi nyubako ikaba ibaye iy’amateka muri uyu murenge na Cyato bituranye.

Umurenge wa Rangiro ni umwe mu mirenge y’aka karere igikennye cyane, iyi nyubako yubatswemo ikaba ari imwe mu nyubako z’imirenge SACCO zihenze mu ntara y’Iburengerazuba.

Abanyamuryango bayubatse ngo bagendeye ku mpanuro za Perezida Kagame usaba kunoza ibyo abantu bakora, bagakora ibyiza kandi biramba, izi mpanuro zikaba ari zo bagendeyeho bakora igikorwa cy’agaciro mu ntara yose, bakabitsa amafaranga yabo aho buri wese agera akabona ko hihesheje agaciro.

Niyonsaba Martin w’imyaka 60, yabwiye Bwiza.com ko mbere bakoraga urugendo rw’ibilometero 20 kugira ngo bajye kubitsa amafaranga yabo, bigatuma benshi barakomezaga kuyabika mu nzu.

Agira ati “twatakazaga igihe tujya ku kigo cy’imari cyari hafi yacu cyari i Tyazo mu bilometero 20, ubu tukaba tubitsa amafaranga yacu hano iwacu mu murenge, mu nyubako nk’iyi, tubona ari nk’ibitangaza, tugashima cyane perezida wacu Paul Kagame watekereje ko n’abanyacyaro dukwiye kubyaza umusaruro amafaranga make tubona”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyiramanzi Berthilde na we yemeza ko n’abagore batewe ishema n’iri terambere bagezeho.

Ati “n’abagore twishimiye ko tubitsa tukanaka inguzanyo, mbere abagore nta mutungo twagiraga ariko hano ni uwacu ubitsemo kandi turawubyaza umusaruro ukwiye, njye nigejeje kuri byinshi ntari kwigezaho nkibika amafaranga mu nzu, ubu turabitsa mu nzu nziza, ni iya mbere mu mateka y’umurenge wacu.’’

Perezida w’inama y’ubuyobozi y’iyi SACCO, Mwemerashyaka Philemon avuga ko iyi nyubako bagereranya na “Convetion center” yabo, ibashimisha kuko hari n’abatangiye kubaka inzu zikomeye cyane babihereye ku mafaranga bahakura.

Ati “iki ni ikigo cy’imari cyaruhuye abaturage cyane,… ibigo by’imari nkibi byazamuye abaturage cyane biranabajijura, bamwe biyubakira inzu zikomeye abandi bagura amatungo biteza imbere, gusa tukaba dufite ikibazo cy’abataratera intambwe yo kuzigama”.

Umuyobozi w’aka karere ka Nyamashake, Kamari Aimé Fabien yishimira ibikorwa nk’ibi bikorwa n’abaturage ubwabo mu bice by’icyaro akavuga ko bitanga icyizere ko muri Nyamasheke ubukire buhari,igisigaye ari ukubyaza umusaruro aya mahirwe yose bafite.

73
Inyubako yuzuye itwaye asaga miliyoni 73

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *