Sudani y’Epfo yamanuye ibiciro by’impushya zo kuhakorera nyuma yo kuva ku 100$ akagera ku 10,000$

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Sudani y’Epfo cyafashe umwanzuro wo kongera kugabanya ikiguzi cy’uruhushya rwo kugikoreramo ku banyamahanga bahakorera, kiruvana ku madolari 10,000 ya Amerika agera ku 4000$ nyuma y’aho ikiguzi cyari cyazamuwe kugera ku 10,000$ muri Werurwe kivuye ku madolari 100$. Minisiteri y’imari y’iki gihugu ikaba ivuga ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kunengwa n’imiryango myinshi y’abaterankunga igira uruhare mu kongera kubyutsa iki gihugu cyibasiwe n’intambara.

Ikiguzi cy’uruhushya rwo gukorera muri Sudani y’Epfo ku banyamahanga cyashyizwe ku 4,000$ kandi iki giciro kizatangira kubahirizwa mu Ugushyingo nk’uko minisiteri yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara ishyira mu byiciro abakozi n’amafaranga bagomba gucibwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iri tangazo ryavuze ko abazwi mu ndimi z’amahanga nk’aba-Consultants na ba managers bazajya bishyura 4,000$, abakozi, abakorera umushahara (professionals) bazajya bacibwa 3,000$, abatekinisiye 2,000$, abakora imyuga mito iciriritse bazajya bishyura 1,000$ na 5,00$ nk’uko iri tangazo ryasomwe kuri Eye Radio yo muri iki gihugu rivuga.

Itangazo kandi rivuga ko impushya zasabwe nyuma y’itariki 22 Ukwakira, zizatangirwa ku biciro bishya mu gihe utazubahiriza ambwiriza mashya azajya acibwa amande y’amadolari 200.

Igihugu cya Sudani y’Epfo, kikaba ari n’igihugu kivutse vuba muri Afurika, cyisanze mu makimbirane mu Ukuboza 2013 nyuma y’ubwumvikane bukeya hagati ya perezida Salva Kiir, n’uwari visi perezida, Dr Riek Machar. Aya makimbirane amaze kugwamo ibihumbi by’abantu mu gihe abasaga miliyoni 2 bavanwe mu byabo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *