Inzoga z'ibitoki zitujuje ubuziranenge zahagurukiwe

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi batandukanye mu Rwanda bongeye kugaragaza ko ikibazo cy’inzoga zikomoka ku bitoki ariko zivangwamo ibindi bintu bifite ingaruka ku buzima bw’umuntu ari ikibazo kibangamiye abatari bake bavuga ko gikururwa n’inganda zenga izo nzoga.

Izo ababishinzwe baravuga ko zifite n’ingaruka ku buzima bw’abanywa ibyo binyobwa nk’uko bisobanurwa na Bwana Raymond Murenzi umuyobozi w’ikigo gitsura ubuziranenge mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Izo nzoga zihabwa amazina atandukanye nka bareteta, akayuki, umumanurajipo n’ayandi zengerwa hirya no hino mu gihugu. Muri rusange ngo izo nzoga z’inkorano ziba zigizwe n’ibintu bitandukanye.

Bwana Jean Paul Hanganimana umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo avuga ko muri izo nzoga bavangamo amatafari, ifumbire, alukolo ikoreshwa mu kogosha imisatsi n’ibindi bitari byiza ku buzima.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *