Mu nama y’umunsi umwe kuri gahunda y’ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura(WASAC) hagaragajwe gahunda ndende ikigo gifite mu kugeza amazi meza ku baturage.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wungirije wa WASAC, Muhumuza Giselle, mu myaka irindwi iri imbere buri munyarwanda azaba afite amazi meza. Ibi rero ngo bisaba ingamba zikomeye n’ubufatanye hagati y’Uturere na WASAC kugira ngo iyi ntego igerweho. Uyu muyobozi yatangiye agaragaza uko ibikorwa by’amazi byifashe mu Ntara y’Iburengerazuba nyuma y’igenzura ryakozwe na WASAC muri 2016, ahagaragajwe ko mu miyoboro y’amazi 326 iri mu Ntara, imiyoboro 191 gusa ariyo ikora bihwanye na 59% by’imiyoboro yose indi ikaba yarapfuye ntisanwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku isonga haza Akarere ka Ngororero aho ku miyoboro 60 iri mu Karere, 14 gusa ariyo ikora ndetse na Rubavu aho ku miyoboro 7, 2 gusa niyo ikora. Kuri iki kibazo Uturere twasabwe kugaragaza igenamigambi ry’uburyo iyi miyoboro idakora yasanwa, raporo ikoherezwa WASAC bitarenze mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2017. Uturere twasabwe kandi kurushaho gukurikirana imikorere ya ba rwiyemezamirimo bacunga ibikorwa by’amazi. Hasabwe na none ko buri Karere kagira umukozi wihariye ukurikirana ibi bikorwa kuko byagaragaye ko hari aho atari, ibyo bikadindiza gahunda nyinshi muri urwo rwego.

Muri gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage bose, Madamu Muhumuza Giselle yavuze ko hari umushinga munini wo kugeza amazi meza ku baturage, uyu mushinga ngo uzakorwa ku nguzanyo ya miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika u Rwanda ruzahabwa na Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD). Mu Ntara y’Iburengerazuba uyu mushinga uteganyijwe gutangira mu mwaka utaha wa 2018 uzibanda cyane mu mijyi yunganira Kigali ariyo Rusizi na Rubavu ariko ibikorwa byawo byagurirwe no mu tundi Turere tugize Intara. By’umwihariko umuyobozi muri WASAC agaragaza ko uduce twegereye ikiyaga cya Kivu ndetse n’ibirwa bizagezwaho amazi meza.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa WASAC kimwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Habiyaremye Pierre Célestin bakaba basaba ubuyobozi bw’Uturere ubufatanye kugira ngo ibi bikorwa bizakorwe nk’uko byateguwe.
Src:Westernprovince.gov.rw
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


