RDC : Ban Ki-moon arasaba akarere k’ibiyaga bigari kurangwa n’imiyoborere myiza

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru wa ONU Ban Ki Moon umaze kugera i Kinshasa mu kanya gashize arasaba abari mu nama ya ICGL guharanira kugira imiyoborere myiza kuko ariyo nkingi y’iterambere rirambye.
Ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’ubucuruzi yatangijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2016 i Kinshasa. Iyi nama ikaba iribwibande ku ishoramari ry’abikorera mu karere k’ibiyaga bigari.

Ban
Ban Ki Moon ubwo yageraga muri RDC

Kubw’ibyo Ban Ki Moon arasaba abaturage ba RD Congo kubyaza umusaruro umutungo kamere w’igihugu uri hirya no hino mu gihugu.
Uyu mutegetsi mukuru wa ONU akaba asaba abategetsi ba Kongo guhanganga n’ibyatuma imiyoborere myiza itagerwaho.
Ati « ntiwabasha gutunganya ibibazo by’umutekano udahanganye n’impamvu zatumye haba umutekano muke. Ni ngombwa guhanga iterambere rishingiye ku nkingi zirambye. Ni ngombwa ko habaho imiyoborere myiza ishingiye kuri leta yubahiriza amategeko, abaturage bakagira ubuzima bwiza ndetse bakaniga. Ni ngombwa ko abagore bose n’abagabo bose babona icyo bakora kibaha inyungu. »
Inama mpuzamahanga ku ishoramari ry’abikorera mu karere k’ibiyaga bigari igamije guteza imbere akarere, ubuhahirane ndetse no kugira uruhare rukomeye mu guharanira amahoro n’iterambere rirambye ry’akarere. Izatuma nanone abayitabiriye babona amahirwe yo gucuruza no gufatanya mu bucuruzi ndetse no guhanga imirimo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *