Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’abatuye Akarere ka Kicukiro mu muganda ngarukakwezi usoza uk’Ukwakira 2017. Ni cyabereye mu Murenge wa Gahanga ahubakwaga amashuri,cyanitabiriwe n’abaturage n’abayobozi batandukanye.
Iki gikorwa kandi cyakurikiwe n’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze aho zituzuye.
Perezida Kagame yabwiye abaturage bari aho ko mu bashyitsi bitabiriye uwo muganda harimo n’abanyamahanga.
Ati ” Turi kumwe n’abashyitsi twafatanyije kubaka, kuva hano kugera i Gahanga ku kibuga cy’umukino wa CricketMu bashyitsi dufite harimo abahagarariye umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza, Commonwealth.”
Yavuze ko umuganda ufitite akamaro gakomeye Abanyarwanda.
Ati Turashaka gukomeza kubaka, tugatura mu midugudu, twese ibikorwaremezo bikatugeraho. Amashuri, amazi, n’amashanyarazi bitugeraho twese iyo dutuye neza mu midugudu.
Akomeza avuga ko uruhare rwumuturage mu kwiyubakira igihugu cye ari ingenzi, ati Mu byo twubaka byose, tugomba gushyiraho akacu, abashaka ko dufatanya bagasanga hari aho tugeze. Dukomeze uwo mutima wo gufatanya no gukora cyane bityo igihugu cyacu kigere ku majyambere. Turashaka amajyambere n’imibereho myiza. Nta kizatubuza kubigeraho
Uyu muganda wakorewe muri aka gace, wabimburiye igikorwa cyo gufungura ikibuga cya Cricket cyubatswe mu murenge wa Gahanga muri aka karere.
Ku mafoto harimo n’abanyamahanga bitabiriye iki gikorwa

Nyagatare: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangije igihembwe cyo gutera amashyamba 2017/2018.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bifatanyije nabaturage bo mu turere twa Ruhango, Ngoma na Nyamasheke muri uyu muganda.
Mu karere ka Ruhango, Abasenateri bawukoreye mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Munini, Umudugudu wa Bugari aho bacukuye imirwanyasuri, bateye kandi ibiti bivangwa n’imyaka mu murenge Munini muri aka karere. Banahakoze undi muganda wo gutunganya umuhanda uhuza imidugudu ya Bugari, Gaseke na Musamu mu kagari ka Munini. Senateri Mukasine Marie Claire wari uyoboye iri tsinda arahamagarira abaturage ba Ruhango kugira isuku, kwizigamira no gutera amashyamba.

Senateri Mukasine Marie Claire
Nyuma y’umuganda bacinye akadiho hamwe n’abaturage
Abadepite bagize itsinda rya mbere bawukoreye mu karere ka Ngoma mu Murenge wa Murama, Akagari ka Murama. Irya kabiri ryawukoreye mu ka Nyamasheke mu Murenge wa Kirimbi, Akagari ka Karengera. Abo muri Ngoma bari bayobowe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donathile. Bakoze igikorwa cyo gutunganya no kubagarira ishyamba riherereye mu murenge wa Murama.
Mukabalisa ati Umuganda udufasha guhura tukaganira kuri gahunda za Leta tukareba ibyiza twagezeho kugirango tubibumbatire. Yashimimiye abaturage k’ubwitange n’umurava bagaragaje mu kubungabunga ibidukikije

Rutsiro
Abaturage bahuriye mu bikorwa bitandukanye muri uyu muganda , Umuyobozi wakarere ushinzwe imiyoborere myiza, Jean Butasi yabwiye abaturage ko U Rwanda twifuza ni ruzira Umwanda.

Nyagatare:
Umuganda wo gutera ibiti bisaga ibihumbi 33 muri gahunda ya leta y’u Rwanda yo kurwanya amapfa.

Gasabo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,
Olivier Nduhungirehe⤏
yifatanyije n’abatuye Umurenge wa Gikomere mu kagari ka Munini mu gutera ibiti.

Muri Turquie
Abanyarwanda baba muri Turukiya bateye ibiti mu mujyi waUžak muri iki gihugu

Videwo igaragaza uko u Rwanda rwaserutse muri iki gihugu mu muganda witabiriwe n’abayobozi baho.
UN Development RW) ⤏ yitabiriye umuganda i
Mageragere mu karere ka Nyarugenge, aho bafite intego yo gutera ibiti ibihumbi 10 (ibiti 10850) bizaterwa kuri aka gasozi kitwa Vuganyana. Muri aka karere kandi bifatanyije n’intumwa zivuye muri Ethiopia ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta yaho ushize imiyoborere. Nyuma y’umuganda bitabiriye amatora.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com











