Umugabo wo mu Butaliyani yagiranye imibonano idakingiye n’abagore 53 , nyamara yaramenye ko yanduye virusi itera Sida yaje gutera abagore 30.
Uyu mugabo yagiye kwisuzumisha kwa muganga mu mwaka wa 2006. Ubu abagore bagera ku 30, baryamanye na we yarabanduje bituma bamurega.
Nta wundi ni Vatentino Talluto w’ imyaka 33, mu bo yanduje harimo uwo batangiranye gukorana imibonano mpuzabitsina afite imwaka 14 y’amavuko.
Uyu mugabo yari azwi ku izina rya “Hearty Style”, akora akazi ko gusuka abagore, ariko abashatse ku mbuga za internet.
Hari bamwe bamusaba kwambara agakingirizo , akababwira ko aziranirwa iyo agakoresheje, abandi akababwira ko aheruka kwipimisha sida nta kibazo afite nkuko bigaragara kuri BBC.
Bamwe mu bo baryamanye bagarutse kumubaza igihe bamariye kumenya ko banduye, yababwira ko we atanduye, ari muzima.
Uretse abagore yanduje mu migenderanire bwite bagiranye, hari abandi bantu bane yanduje barimo umwana n’abagabo batatu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umushinjacyaha Elena Neri yabwiye urukiko ko uwo mugabo ata wundi mugambi yari afite atari gukwirakwiza urupfu.
Uwo mugabo, yapfushije nyina afite imyaka ine, na we ahitanywe na SIDA no gukoresha ibiyobyabwenge.
Yabwiye urukiko ko iyo biba gushaka gukwiza urupfu, atari kuruha agendana n’abamuzi bazi n’umuryango we.
Yavuze ahubwo ko yari kujya gushaka abo yanduza mu ndaya buri munsi mu tubari.
Urubanza rwe rwamaze masaha arenga 10 mu mwiherero, imbere yo gucibwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 24, ariko abashinjacyaha bari bamusabiye irenze iyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


