Nyuma y’amatora yo kuri uyu wa Mbere, umuyobozi wa Democratic Green Party of Rwanda, Dr Habineza yagiranye ikiganiro na Contact TV baganira ku kuntu yabonye amatora yagenze ndetse no ku bindi bintu bitandukanye birebana na politiki y’u Rwanda.
Dr Habineza yavuze ko aya matora yagenze neza ndetse nawe yabashije gutora, aho yatoreye ku Kimironko, avuga ko muri rusange amatora yagenze neza ndetse hari n’abayobozi mu ishyaka rye bagera ku munanai bakurikiranye uko amatora yagenze.
Aya matora aherutse ntabwo yari ashingiye ku mashyaka, ariko umunyamakuru yamubajije icyo avuga ku byavuzwe hirya no hino ko ishyaka runaka ryamamazaga umuntu waryo, asubiza ko ntabyo yabonye, ariko ngo icyo bavuze ndetse basabye inteko ishinga amategeko ar’ukuzabuza ko abantu biyamamaje ku giti cyabo ejobundi wazumva ko bahagarariye ishyaka runaka ku rwego rw’akarere, kuko ngo byaba ari ikibazo gikomeye cyane kandi batazihanganira kuko bamaze igihe basobanura ko niba umuntu yiyamamaje ku giti cye atagomba kongera kwambara ingofero y’ishyaka kandi atarigeze yigaragaza mbere.
Bwana Frank Habineza yanabajijwe uko abona ikibazo cy’u Burundi, asubiza ko giteye inkeke cyane kubera ko babona abantu bakomeje gupfa kandi bikaba bishobora kugira ingaruka no ku Rwanda ndetse no ku karere k’Ibiyaga Bigari.

Yavuze ko icyo basaba ari uko gahunda y’ibiganiro yatangijwe yashyirwamo imbaraga mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse umuhuza Museveni wari umaze iminsi ahuze nawe agashaka umwanya akongeramo imbaraga agahuza impande zishyamiranye bakarangiza iki kibazo mu rwego rw’ibiganiro kandi mu mahoro. Yanasabye leta y’u Burundi ko yasangira ubutegetsi n’abandi ngo ibibazo bibashe kurangira.
Dr Frank Habineza yabajijwe uko yabonye ibikorwa bimaze iminsi mu Burundi byo gutegura imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda ndetse na perezida Kagame bashinja u Rwanda gushyigikira abarwanya ubutegetsi.
Umuyobozi wa Green Party yasubije ko iriya ari politiki y’ikindi gihugu hari uko kiba cyatekereje kubikora, ariko bo nka Green Party bagasanga niba hari ikibazo hagati y’ibihugu byombi cyagakwiye gukemuka mu nzira y’ibiganiro kandi mu mahoro, nk’uko byari bisanzwe bibikemura mu mahoro kandi vuba.
Yanabajijwe icyo avuga kuri raporo Loni iherutse gushyira hanze ishinja u Rwanda gutoza impunzi z’Abarundi ngo zizajye gutera igihugu cyazo, asubiza ko nabo babyumvise mu binyamakuru batabonye iyo raporo ngo nabo bayisuzume bumve ibyo bimenyetso bavuga uko bimeze, kubw’ibyo bakaba nta kintu bayitangazaho.
Umunyamakuru yanamubajije icyo avuga ku cyemezo leta y’u Rwanda iherutse gufata cyo kwimurira impunzi z’Abarundi mu bindi bihugu, asubiza ko bumva ko biba bigomba gukemurwa mu bwitonzi, ariko yibutsa ikibazo cy’impunzi zAbanyarwanda zahungiye Congo kandi zigatuzwa hafi y’u Rwanda, ndetse bigateza intambara na n’ubu bikaba bigikururana bitararangira neza kuva icyo gihe.
Yakomeje avuga ko iyo impunzi z’ikindi gihugu ziri hafi y’igihugu cyazo n’ubundi ibibazo bitabura kuvuka, kubw’ibyo nawe akaba ashyigikiye ko impunzi za politiki zashakirwa ibindi bihugu bizakira, ariko na none asanga kubona igihugu cyakwakira impunzi hafi 80,000 nabyo bitapfa koroha, aho yatanze urugero rw’uko mu bihugu by’i Burayi ho batangiye gukumira impunzi, ariko icy’ingenzi ngo nuko impunzi za politiki zo zakoherezwa ahandi ariko izindi ibibazo biri iwabo bigashakirwa umuti zigasubira iwabo kuko ngo ari wo muti ukwiriye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


