RPPA yashyize ahagaragara urutonde rw’ibigo 181 bitakemerewe gukorana na leta

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta (RPPA) cyashyize mu kato ibigo 181 bizira gukoresha amanyanga mu gushaka amasoko no kutubahiriza amasezerano.

Muri ibi bigo, ibigera kuri 34 byashyizwe mu kato by’agateganyo bizira kuba byaratanze amakuru Atari yo biri gushaka amasoko ya leta no kuba bitarubahirije ibyari bikubiye mu masezerano bihabwa amasoko. Bimwe muri ibi bigo kandi nk’ikitwa Mukunzi Construction, bishinjwa gutanga amakuru atari yo mu byangombwa bisabwa ngo uhabwe isoko, ntibizongera gukorana na Guverinoma y’u Rwanda kugeza muri Kamena 2022.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi biranareba ikigo, Faram East African Ltd, cyatsindiye isoko mu 2016 ariko ibyo cyakoze bikaba bitarishimiwe. Iki kikaba cyarashyizwe ku rutonde rw’ibigo bitazongera gukorana na guverinoma y’u Rwanda kugeza muri Kanama 2021.

Byinshi muri ibi bigo byashyizwe mu kato n’ibigo bito n’ibiciriritse, bamwe muri ba nyirabyo batifuje ko amazina yabo atangazwa bavugana na Rwanda Today bakaba bavuze ko bahura n’imbogamizi imbere muri byo zirimo kubura ubushobozi no kugira ubumenyi budahagije mu gutegura ibyangombwa bisaba amasoko. Ni Mu gihe abandi bo bavuga ko bateganya kurega iki kigo cya leta cyabashyize kuri uru rutonde.

Aba bavuze ko byinshi mu bigo bya leta ubwabyo bifite ibibazo mu gutanga amasoko ariko aho kubyitaho bakihutira gushyira mu kato ibigo cyane cyane ibigo bito iyo bazi ko hari ibitujujwe.

Umwe muri aba avuga ko nubwo ibi bigo bitabujijwe gusaba amasoko mu bigo byigenga, bahemukiwe kuko amazina yabo n’ay’ibigo byabo byashyizwe ku karubanda.
Reba hano ibigo byashyizwe ku rutonde rw’umukara

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Augustus Seminega, we akaba yavuze ko ikigo akuriye gisanzwe gihugura abo mu bigo bito n’ibiciriritse mu gihugu hose batanga ubumenyi mu gutegura kinyamwuga ibyangombwa bisaba amasoko.

Seminega akaba avuga ko iyo urebye impamvu ibi bigo byashyizwe mu kato, usanga ari uko byagiye bitanga amakuru y’ibinyoma mu byangombwa byabo kandi rimwe na rimwe bishobora no gutuma bashinjwa ibyaha.

Ati: “ Rero kubashyira ku rutonde rw’umukara ni ngombwa kubera ko dushaka ko ibigo byizewe ari byo bizajya bikorana na Guverinoma .”

Uyu yakomeje avuga ko bari kugerageza kongerera ibi bigo ubushobozi batanga amahugurwa ndetse bakaba bari no gusubiramo uko gutanga amasoko bikorwa muri za minisiteri no mu bindi bigo bya leta ngo harebwe ibibazo bamwe mu bapiganirwa amasoko bavuga ko bahura nabyo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *