Uwabura imitungo yose ariko akagira ukuboko kw’ Imana -Bishop Jimmy Muyango

Sangiza iyi nkuru

Iyi ntero yashimangiwe na Pasiteri wa Potter’ s Hand Ministry, Jimmy Muyango mu gikorwa cyo kumurika album ya mbere y’ itsinda Potter’ s Hand Worship kuri iki cyumweru taliki ya 29 Ukwakira 2017 mu nzu mberabyombi ya New Life Bible Church ku Kicukiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:” guhura n’icyubahiro gihoraho cy’Imana”, kigeze hagati ndetse n’ abahanzi batumiwe(Luc Buntu, Serge Iyamuremye na Israel Mbonyi) bamaze gususurutsa imbaga y’ abantu bari baturutse mu matorero anyuranye akorera mu mujyi wa Kigali, Pasiteri Muyango yaboneyeho umwanya wo kwibutsa Abakristu ko Imana iba hagati y’ amashimwe y’ abera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati:” Nubwo twabura amafaranga, tukabura inyubako zigezweho ndetse tukanabura n’ intebe zo kwicaraho ariko tukagira ukuboko kw’ Imana ntacyo twaba kuko Imana iba iri ku ruhande rwacu”.
Pr Muyango yibanze ku buhanuzi bwa Yesaya
“Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga. “Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n’ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n’Uwiteka.” Nimwumve ijwi ry’urangurura ngo “Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa. Igikombe cyose kizuzuzwa kandi umusozi wose n’agasozi bizaringanizwa, n’ahagoramye hazagororwa n’inzira zidaharuwe zizaharurwa. Maze icyubahiro cy’Uwiteka kizahishurwa kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.” Yewe wumvisha i Siyoni inkuru z’ibyiza zamuka umusozi muremure, yewe wumvisha i Yerusalemu inkuru z’ibyiza rangurura ijwi ryawe cyane, rirangurure witinya ubwire imidugudu y’i Buyuda uti “Dore Imana yanyu.” Dore Umwami Imana izaza ari intwari, kandi ukuboko kwayo kuzayitegekera.

23022002 1701057833239629 997275689 n
Serge Iyamuremye yashimishije abatari bacye

23022225 1701058106572935 2091228050 n
Daria na Keilah muri Drama ntibahatanzwe

23022328 1701058643239548 1681404310 n
ibyishimo byari byose mu bashumba

23113342 1701057503239662 1802158951 n
Israel Mbonyi yatunguye benshi kuko ntabwo bari bamwiteze

23022265 1701061413239271 926326774 n
Rosette wo muri HP Worship Team mu ndirimbo yo kuramya Imana

22901530 1701062006572545 1573769358 n
Ph worhip team ni uko biyerekanye mu myambaro ibereye ijisho

23023891 1701057353239677 1340172298 n
Abayobozi ba HP Worship team bakora mu nganzo

23022219 1701061499905929 758531692 n
Abitabiriye bari bafashijwe muburyo bukomeye

23113545 1701061686572577 1474094751 n
Luc Buntu ubwo yakoraga mu nganzo

Dore izanye ingororano, kandi inyiturano zayo ziyiri imbere. Yesaya 40:1-5, 9-10.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Foto:PH Ministry
Gaston Rwaka/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *