Mu cyumweru gishize nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwasomeye mu ruhame, urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Kwizera Jean D’Amour ,Niyitegeka Vincent, havugimana Jean Pierre , Musabyemungu Isaie na Tuyishimire Evariste icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, bane muri bo bahanishijwe igifungo cya burundu.
Icyo cyaha bagikoze Tariki ya 12/07/2017 mu mudugudu wa Gatobotobo, akagari ka Kabuga, Umurenge wa Kageyo, Akarere ka Gicumbi, ubwo bategaga igico bakica umugabo witwa M– USENGAMANA bamuteraguye ibyuma mu mbavu ndetse bamukata umuhogo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu iburanisha ryabaye kuwa 18/10/2017 abarega baburanye bahakana icyaha, keretse uwitwa TUYISHIMIRE Evariste niwe wemeraga icyaha akanashinja bagenzi be bagikoranye avuga ko umugambi wateguwe na Musabyemungu Isaie akabasaba kuwushyira mu bikorwa akabemerera ibihumbi ijana (100.000Frw) ngo kuko Nyakwigendera yamuregaga mu buyobozi ko acuruza ibiyobyabwenge.
Nk’uko byatangajwe ku rubuga rw’ubushinjacyaha bukuru dukesha iyi nkuru, Abaregwa bose bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi. Bane bahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu uretse TUYISHIMIRE Evariste wahanishijwe igifungo cy’imyaka 15 .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


