Abaturage batuye mu tugari twa Cyanyana na cyerera mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe, bavuga ko bangirijwe imitungo yabo ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi ‘Cyunuzi- Rwanteru’, hashize imyaka 4 batarahabwa ingurane ku mitungo yabo.
Aba baturage bavuga ko ubukene bubugarijwe, bwavuye kuri icyo kibazo bagize, MINALOC yarabasuye bakiyigezaho, Meya yizeza ko birakemuka vuba adatanze igihe runaka none amaso yaheze mu kirere.
Habineza Gilbert, ni umwe mu baturage bagera ku 128 bangirijwe imitungo, aganira na radiyo izuba dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ikibazo cyabo cyagejejwe ku buyobozi ariko imyaka irashize nta kimenyetso cy’uko bazishyurwa kigaragazwa.
Agira ati “hangijwe urutoki, ibiti by’avoka, ikawa,… twabimenyesheje abayobozi b’umurenge n’ab’akarere na Minisitiri wa Minaloc ubwo aheruka ku kigo cy’amashuri cya Nyakavovo, ni aho twabashije kumugezaho icyo kibazo abaza meya, meya amubwira ko ikibazo agiye kugitunganya ariko nta kintu bigeze baduha”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bavuga kandi ko ibyabo byangijwe byabafashaga kubona amafaranga atuma babasha kubona ibibatunga, ubu barakennye.
Ati “ibyangijwe byaradufashaga kuko nk’imbuto z’avoka twarazigurishaga tukabasha kubona amafaranga adutunga mu ngo ariko bayaduhaye yadufasha kandi byadufasha gushaka izindi mbuto”.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abaturage batarishyurwa ariko harimo abishyuwe, nk’uko byemezwa n’ umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard
Agira ati “Abangirijwe n’amashanyarazi harimo bamwe bishyuwe harimo n’abatirishyuwe, abo dosiye twayishyize muri REG dutereje ko izabishyura, bigeze kugarura amazina y’abaturage ngo hasuzumwe imyirondoro turabibasubiza ariko ntabwo baratanga amafaranga”.
Nk’uko bisobanurwa neza mu itegeko N° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015, Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. Umuturage yishyurwa mbere y’uko imirimo y’ibyo bikorwa itangira.
Ingingo ya 36 y’iri tegeko, isobanura neza ko indishyi ikwiye yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe n’Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali cyangwa Minisiteri bireba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com


