RDC: Jean-Pierre Bemba ashyigikiye imyigaragambyo yamagana Perezida Kabila

Sangiza iyi nkuru

Jean Pierre Bemba ufungiye i La Haye azira ibyaha byibasiye inyokomuntu, yatangaje ko ashyigikiye byimazeyo imyigaragambyo y’ abatavuga rumwe na Perezida Joseph Kabila.

Nubwo Jean-Pierre Bemba ari mu buroko ku mugabane w’ i Burayi mu Buholandi aho yakatiwe igifungo cy’ imyaka 18, akomeje gukurikiranira hafi politiki yo mu gihugu cye.

Bemba wari umaze igihe kinini acecetse yagize ati ”Nifuza ko abarwanya Perezida Kabila bishyira hamwe bagakora ihuriro rifite imbaraga kugira ngo arekure ubutegetsi kuko igihe cyo kubahiriza amahame ya Demokrasi kirageze”.

Mu bitekerezo by’ uyu munyapolitiki yishingikirije amasezerano ya Sun City ndetse na ya Lusaka ubwo aya yombi yarangizaga intambara ya Kabiri yo muri Rpubulika Iharanira Demokrasi ya Congo hakanafatawa umwanzuro wo kutazihanaganira igitugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique, dukesha iyi nkuru, ngo mu ibaruwa ifunguye Jean Pierre Bemba yanditse yagerageje kugaragaza ko Perezida Kabila amaze umwaka ananiza opozisiyo kuko ngo manda ye yagombaga kurangira ku italiki ya 20 Ukuboza 2016.

Nyuma yo kutubahiriza igihe ntarengwa Perezida Kabila yari yatanze ubu yemereye Kiliziya Gatoliki ko azarekura ubutegetsi mu mpera z’ uyu mwaka ndetse ko atazanongera kwiyamamaza.

Perezida Kabila akomeje gutekinika agamije kugundira ingoma

Mu ikanika rye yakoresheje Komisiyo igenzura amatora kuko iherutse gutangaza ku itariki ya 10 Ukwakira ko imwongereye iminsi 504 kugira ngo itegure amalisiti y’ itora.

Mu gihe byubahirijwe n’ uko komisiyo yabitegetse byumvikane ko amatora azaba mu mwaka wa 2019.

Aho Jean-Pierre Bemba yagize ati ” Iki cyemezo cya CENI ni ikimenyetso kigaragaza ko ubutegetsi bwa Kabila budashaka amatora ahubwo buratekinika ku nyungu zabwo bwite”.

Bemba yaboneyeho umwanya wo guhamagararira opozisiyo kwishyira hamwe no kurwanira ko habaho impinduka zubahirije itegekonshinga.

Jean-Pierre Bemba wari warakatiwe imyaka 18 y’ igifungo ku itariki 16 Kamena 2016, yongereweho uwundi mwaka umwe n’ ihazabu y’ amayero ibihumbi Magana 3 kubera kunaniza abatangabuhamya.

Kuba abarwanyi ba MLC yayoboraga barishe inzirakarengane mu Ntara ya Equateur ndetse bakanafata ku ngufu abana n’ bakobwa muri Repubulika ya Centrafrika ni bimwe mu byaha Jean Bemba yazize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *