Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017 mu nama nyunguranabitekerezo yateraniye mu Ntara y’Amajyaruguru igamije kurebera hamwe ibijyanye no kwihaza mu biribwa “Food Security”. Iyi nama yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yitabiriwe n’abagize “Task Force” yo kwihaza mu biribwa ku rwego rw’Igihugu bayobowe na Lt Gen Fred Ibingira. Yitabiriwe kandi n’Abahagarariye Inzego z’Umutekano ku rwego rw’Intara n’Uturere, Abayobozi b’Uturere, Abayobozi b’Uturere Bungirije bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ba Perezida b’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Intara n’Uturere, Abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Turere, ba Perezida b’Amakoperative ahinga ibirayi, ingano n’urutoki, abacuruzi b’imbuto n’inyongeramusaruro, abatububuzi b’imbuto n’Abayobozi b’Amakusanyirizo y’ibirayi.
Atangiza inama, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko iyi Ntara isanzwe ari ikigega cy’Igihugu mu bijyanye n’umusaruro ukomoka ku buhinzi, ko ariko n’ubwo bimeze gutyo umusaruro ukenewe utaraboneka ku rugero rwifuzwa. Yakomeje avuga ko gahunda yo kwihaza mu biribwa abaturage b’Intara y’Amajyaruguru bagomba kumva ko ibareba cyane kandi ko buri wese ahamagarirwa kuyigiramo uruhare rugaragara. Yasabye Abayobozi bitabiriye inama kujya bihutira kugeza ku bo bayobora imyanzuro iba yafashwe ibareba kugira ngo bihutishe ishyirwa ;mu bikorwa ryayo. Guverineri Gatabazi yashimangiye kandi ko Abanyarwanda bahagurikiye kwigira no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bihari, maze ahamagarira Abayobozi gufatanya n’abo bayobora bagakemura burundu ikibazo cyo kwihaza mu biribwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rwe, Lt Gen Ibingira, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara akaba anayoboye Task Force yo kwihaza mu biribwa “Food Security” ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko iyo umuturage afite ibyo kumutunga bihagije ari bwo n’umutekano we uba uhari uhagije. Yakomeje avuga ko kugira ngo Abanyarwanda babashe kwihaza mu biribwa, bisaba guhingira igihe kandi bagahinga imbuto nziza z’indobanure. Lt Gen Ibingira yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka 10 rutumiza hanze imbuto zo guhinga aho rutanga akayabo k’amafaranga miliyari eshanu buri mwaka.
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imbuto zikenerwa mu Gihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasabye ko imbuto zose zikenewe zigomba gutuburirwa mu Rwanda, ku buryo umwaka utaha mu gihembwe cy’ihinga A cya 2018-2019 nta mbuto zizongera gutumizwa hanze y’Igihugu. Yasabye ko kugira ngo ibi bizashoboke bisaba gushyira ingufu zidasanzwe mu butubuzi bw’imbuto, maze ahamagarira Ubuyobozi bw’Uturere gufatanya n’abikorera n’izindi nzego ndetse n’abaturage maze ikibazo cy’imbuto zitumizwa hanze y’Igihugu kigakemuka ku buryo bwa burundu.
Atangiza inama, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko iyi Ntara isanzwe ari ikigega cy’Igihugu mu bijyanye n’umusaruro ukomoka ku buhinzi, ko ariko n’ubwo bimeze gutyo umusaruro ukenewe utaraboneka ku rugero rwifuzwa. Yakomeje avuga ko gahunda yo kwihaza mu biribwa abaturage b’Intara y’Amajyaruguru bagomba kumva ko ibareba cyane kandi ko buri wese ahamagarirwa kuyigiramo uruhare rugaragara. Yasabye Abayobozi bitabiriye inama kujya bihutira kugeza ku bo bayobora imyanzuro iba yafashwe ibareba kugira ngo bihutishe ishyirwa ;mu bikorwa ryayo. Guverineri Gatabazi yashimangiye kandi ko Abanyarwanda bahagurikiye kwigira no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bihari, maze ahamagarira Abayobozi gufatanya n’abo bayobora bagakemura burundu ikibazo cyo kwihaza mu biribwa.
Ku ruhande rwe, Lt Gen Ibingira, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara akaba anayoboye Task Force yo kwihaza mu biribwa “Food Security” ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko iyo umuturage afite ibyo kumutunga bihagije ari bwo n’umutekano we uba uhari uhagije. Yakomeje avuga ko kugira ngo Abanyarwanda babashe kwihaza mu biribwa, bisaba guhingira igihe kandi bagahinga imbuto nziza z’indobanure.

Lt Gen Ibingira yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka 10 rutumiza hanze imbuto zo guhinga aho rutanga akayabo k’amafaranga miliyari eshanu buri mwaka. Yakomeje avuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imbuto zikenerwa mu Gihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasabye ko imbuto zose zikenewe zigomba gutuburirwa mu Rwanda, ku buryo umwaka utaha mu gihembwe cy’ihinga A cya 2018-2019 nta mbuto zizongera gutumizwa hanze y’Igihugu.
Yasabye ko kugira ngo ibi bizashoboke bisaba gushyira ingufu zidasanzwe mu butubuzi bw’imbuto, maze ahamagarira Ubuyobozi bw’Uturere gufatanya n’abikorera n’izindi nzego ndetse n’abaturage maze ikibazo cy’imbuto zitumizwa hanze y’Igihugu kigakemuka ku buryo bwa burundu nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’intara ikomeza ivuga.
Ku buryo bw’umwihariko, mu Ntara y’Amajyaruguru imbuto zigomba gushyirwamo ingufu mu mu kuzitubura zirimo, iz’ibirayi, ibigori, ingano, ibishyimbo birebire n’urutoki, ku buryo bisaba kongera abatubuzi b’izi mbuto, ariko bakaba abatubuzi babikora ku buryo bw’umwuga koko.
Mu rwego rwo kwihutisha gahunda yo kwihaza mu biribwa, abari mu nama bemeje ko hashyirwaho “Task Force” ya “Food Security” ku rwego rw’Intara n’uw’Uturere kandi mu bazigize hakagaragaramo n’abaturage bafite ubunararibonye mu bijyanye n’umwuga w’ubuhinzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


