Igipolisi cya Uganda ahitwa Isingiro kiri guhiga bukware agatsiko k’abantu bitwaje imbunda bagabye igitero mu giturage gituwemo n’impunzi bacika abantu babiri. Nubwo iyi nkuru idasobanura aho izi mpunzi zikomoka, amazina yazo agaragaza ko zishobora kuba ari Abanyarwanda.
Abishwe ni Augustine Muhizi w’imyaka 45, wari umunyemari w’impunzi (wacuruzaga ibishyimbo, ibigori n’amasaka), ndetse na ishimwe Cyuzuzo Deo, umusore w’imyaka 16, bose bari batuye mu mudugudu wa Juru A mu nkambi ya Nakivale iherereye mu Karere ka Isingiro mu majyepfo ya Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru atangazwa n’abaturage aravuga ko, uko kurasa mu nkambi kwabaye ku Cyumweru gishize mu masaha ya saa tatu z’ijoro, mu gasantere k’ubucuruzi k’inkambi ya Nakivale.
Umuvugizi w’igipolisi mu karere ka Rwizi, Samson Kasasira nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza kubivuga, ngo abagabye iki gitero bagenzwaga n’ubujura kuko ngo bateye baka amafaranga.
Umwe muri aba bishwe witwa Muhizi, we ngo yanze gutanga amafaranga bamurasa mu gatuza bagenda batwaye miliyoni 38 z’Amashilingi bifashishije moto. Aba bari bateye ngo bakomeje kurasa amasasu bica umuntu ndetse bakomeretsa abantu bane mu bari batangiye guhurura.
Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Mbarara, aho abenshi ngo kuri ubu barimo koroherwa ibikomere nk’uko byemezwa na polisi. Ni mu gihe abapfuye bahise bajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mbarara.
Igipolisi cya Uganda kivuga ko cyabashije kugera ahabereye ubu bwicanyi, ndetse umwe mu bakekwaho kubugiramo uruhare akaba yaratawe muri yombi mu rwego rw’iperereza. Igipolisi kandi ngo cyakajije umutekano w’inkambi ya Nakivale kihohereza abapolisi kabuhariwe bo mu mutwe wa FFU.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


