Umunyamabanga wihariye wa Benoà®t XVI wahoze ari umushumba wa Kiliziya Gatolika, Musenyeri Georges Ganswein, yasabye ko abatuye Isi basabira Benoà®t XVI kuko ubuzima bwe bugenda bumera nabi umunsi ku wundi.
Musenyeri Georges Ganswein yagize ati : « Ubuzima bwa Benoà®t XVI bugenda buzamba uko bucyeye n’uko bwije ariko gusa aratuje afite amahoro muri we n’ Imana ndetse n’ abantu abonana nabo ariko ntashoboye gutambuka nta muntu umuherekeje kandi ntagishoboye gusoma igitambo cya misa nk’uko inkuru ya Premium Times.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Georges Ganswein yasabye ko nyir’ ubutungane Benoà®t XVI akomeje inzira ye na Kristu yakunze akiri muto kugeza ndetse anahisemo kuzamukorera ibihe byose byo kubaho ku isi.
Benoà®t XVI ni umuntu ki ?
Ku izina bwite Joseph Aloisius Ratzinger yavukiye mu Budage taliki 16 Mata 1927 yabaye papa wa 265 mu mateka ya Kiliziya Gatolika kuva taliki ya 19 2005 kugeza ku ya Gashyantare 2013 ubwo yeguraga ku mpamvu ze bwite.
Ababyeyi ba Benoà®t XVI ntibakozwaga ibitekerezo by’ Abanazi ndetse nawe bamuhamagaye ku rutonde rw’ abana bagombaga kwinjizwa mu ngabo za Adolph Hitler ariko arabyanga ahubwo agana muri seminari ntoya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


