U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu basinye amasezerano y'ubufatanye

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bashyize umukono ku masezerano ajyanye n’ishoramari n’imisoro. Ni amasezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wungirije ushinze ibikorwa mu kigo k’igihugu gishinzwe iterambere RDB Emmanuel hategeka.

Iki gikorwa kikaba cyakozwe mu gihe i Dubai hakomeje ibikorwa by’inama ihuje abakuru b’ibihugu by’Afurika ku bucuruzi Afurika ikorana na Dubai.
Aya n’amasezerano ajyanye no gushyigikira ishoramari harimo ndetse no kwirinda ibihungabanya ishoramari nko gusoreshwa inshuro irenze imwe nkuko bigaragara kuri RBA.
U Rwanda rukaba rufunguye imiryango ku bucuruzi hagati ya leta z’unze ubumwe z’abarabu n’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ishoramari ndetse no guha ubwisanzure ishoramari ku mpande zombi.
c462c0b3bee12768ae0be36bbd5848b0
 
9f0f2ca0061291fba12f053248897282
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *