Muri uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 5,2% aho kuba 6,2% — IMF

Sangiza iyi nkuru

Ikigega Mpuzamahanga cy’imari, IMF, cyisubiyeho gitangaza ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2017 buzazamuka ku rugero rwa 5,2% aho kuba 6.2% nk’uko cyabiteganyaga, ariko kikavuga ko buzongera kuzamuka mu 2018.

Uku kwisubiraho mu mibare y’uko iki kigega cyateganyaga ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka muri uyu mwaka, ngo kukaba gukurikira uko ubukungu bwazamutse bitari cyane mu gice cya mbere cy’umwaka bitewe nuko ubwiyongere bw’imyubakire nabwo bwagabanyutse cyane nk’uko byemejwe na Laure Redifer uhagarariye IMF mu Rwanda mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatatu.

Uyu muyobozi yavuze ko bateganya ko mu 2018 bateganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku rugero ruri hagati ya 6 na 7%, mbere yo kongeraho ko itsinda rye na guverinoma y’u Rwanda bari kubirebaho.

Ni mu gihe abayobozi b’u Rwanda bavuga ko bari biteze ko ukuzamuka k’ubukungu mu gihembwe cya gatatu kwari kumera neza kurusha ibihembwe bibiri bya mbere, ariko ko bushobora kutagera kuri 6% nk’uko babiteganyaga muri uyu mwaka.

Minisitiri w’imari w’u Rwanda, Claver Gatete, avuga ko hari hitezwe ko ubukungu buzarushaho kuzamurwa n’ubukerarugendo, amabuye y’agaciro ndetse no kwiyongera kw’icyizere cya petelori ishobora kuba iri mu Rwanda.

U Rwanda ruteganya ko mu 2024 ruzajya rwinjiza buri mwaka miliyari 1,5$ aturutse mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro avuye kuri miliyoni 200$ rwinjiza kuri ubu, nyuma y’aho havumburiwe ahandi hantu hari amabuye y’agaciro.

Amwe mabuye yabonetse yatangiye gucukurwa mu 2012 azabyazwa umusaruro ni aya granite ari imu mpande zitandukanye z’igihugu, aya Dolamite, na Marble,“Orgues de Basalte” n’ayandi.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *