Rusizi: Barashinja RBA kwigarurira ubutaka bwabo ikabwubakamo umunara, ntibahe ingurane kuva mu 1982

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba baravuga ko RBA yigaruriye ubutaka bwabo, ikabwubakamo umunara mu mwaka wa 1982 kandi ntibahe ingurane. Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, bwo buvuga ko bamaze kuyihabwa, ibintu abaturage bahakana ndetse na RBA.

Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 1982 aribwo icyahoze ari ORINFOR, ubu cyabaye RBA, aricyo Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, cyatwaye ubutaka bwabo . Ni abaturage bagera kuri 13 bo mu karere ka Rusizi, umurenge wa Nkungu.

Ubu butaka bungana na m2 2493, buherereye mu Kagari ka Ryamuhirwa, aho buzitijwe n’ibiti ubonako bishaje; bwubatsemo kandi umunara wa RBA wa F.M., ndetse hakaba hacumbitsemo n’abasirikare.

Ku mpande zaho hazengurutswe n’ishyamba, ni naho kandi aba baturage batuye ndetse hari n’ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 rya Gatare (G.S.Gatare)

Kuri iki kigo kandi, haturuka umuhanda w’igitaka werekeza ku murenge wa Nkungu.

Aba baturage baturiye iki kigo, bavuga ko ubutaka bwatwawe na RBA, ikabwubakamo umunara wa F.M. ari ubwabo, kandi ikaba itarabubahereye ingurane.

Nsabimana Athanase w’imyaka 67 y’amavuko, Nyabyenda Laurent w’imyaka 63 na bagenzi babo, bagira bati “ Mbere uko byari biri, baratubwiye ngo, ntibaratwishyura ngo nitube dutema amashyamba ,abasirikare bari batarazamo, aho baziye rero ubwo baba batuvanyemo ngo ntabwo mugomba kuvogera hano, ubwo nyine batwambura gutyo birarangira[…]; Bubaka umunara, bamaze kuwubaka ntibatwishyura, batera imbago, barangije baragenda, umunara utangira gukora gutyo.”

Nta cyangombwa na kimwe cy’ubu butaka abaturage bafite

Nubwo bavuga ko nta ngurane bahawe ariko, nta n’ikigaragaza ko ari ubwabo, cyane ko nta cyangombwa na kimwe kibigaragaza, cyaba icyangombwa cy’ubutaka cy’agateganyo cyangwa icya burundu cyangwa ngo babe banafite n’indi nyandiko iyo ariyo yose ibigaragaza.

Ubu butaka bivugwa ko bwatwawe na RBA, bwegereye cyane aho batuye, dore ko nta metero 40 zirimo, uvuye aho batuye ukagera kuri iki kigo,cyubatswemo umunara. Iki ni kimwe mu byo bashingiraho bavuga ko ari igice cyakasweho kigatwarwa, kandi nyamara ngo ari umurage bahawe n’ababyeyi babo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu mwaka wa 2008, ubwo mu Rwanda hatangiraga gahunda yo kubaruza ubutaka, aba baturage ntibigeze bahabaruza, kugeza ubwo nyuma y’imyaka 8, ni ukuvuga mu mwaka wa 2016, RBA yahibarujeho ihabonera icyangombwa cya burundu, ndetse ikaba inahafitiye Fiche cadasteral [aricyo gishushanyo-mbonera kihagaragaza n’imbago zaho] yabonye mu mwaka wa 1982.

Mu mwaka wa 2013 nibwo aba baturage bandikiye ubuyobozi bw’akarere basaba ko bahabwa ingurane y’ubwo butaka.

Iyo babajijwe impamvu batahabarurije kimwe n’ahandi habo byegeranye, bavuga ko bitari gukunda kuko ngo batari babifitiye uburenganzira cyane ko hari haramaze gutwarwa

Bagira bati “Kandi hepfo hasigaye hacu turacyahafite ibinusu byagiye bisigara, baratubwiye ngo twagombaga kubibaruza , tuti ese ko ntawari wemerewe kwinjira mu kigo cya gisirikare, nubu ntawujya mu kigo cya gisirikare atabifitiye uburenganzira”.

Undi ati “ Ntawamenye igihe baziye kubarura, ubwo nibo bonyine bari bahibereye, abasirikare nibo bari bahari, kuko twe batubwiye ko tujya kubaruza ubw’inyuma y’ikigo, imbere rero harasigara hafatwa na Leta; ntabwo rero twari kwinjira mu kigo kandi ibibazo byacu twarabishyikirije ubuyobozi”.

Undi nawe ati “Impamvu n’ubundi kuhabaruza ku muturage bitari gukunda, nuko imbago bazivanyemo zitandukanya buri wese, kereka iyo biba ari nk’ibintu byumvikanyweho uwo munsi, tukahahurira twese noneho tukongera tugatera imetero za buri wese”

Mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka, ubwabaga bufitweho ikibazo itegeko rigenga ubutaka ryasobanuraga ko buba buretse kubarurwa kugeza ubwo bikemutse, hakamenyekana nyirabwo.

Kuva aba baturage batangira kumenyekanisha ikibazo cyabo, nibwo inzego zitandukanye zatangiye kukigaho

Aba baturage bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje no ku rwego rw’Umuvunyi, ndetse Umuvunyi mu mwaka wa 2014 yandika, asaba ko RBA yafatanya n’akarere ka Rusizi bakagikemura.

Inzego z’ubuyobozi ntizivuga rumwe kuri iki kibazo

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, bwo buvuga ko ubu butaka bwamaze gutangirwa ingurane, ikaba yaratanzwe mu mu 1985, igahabwa ababyeyi b’aba barimo kuyisaba , aho ngo bo ari abazungura bishoboka ko ngo baba batazi uko byagenze; nkuko bigarukwaho na Leoncie Kankindi, umuyobozi w’akarere wungirije, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, akanatanga ibimenyetso bigaragaza uko abo baturage bishyuwe

Kankindi ati “ Rero RBA yarabishyuye niwo mwanzuro uhari, ntabwo yakwishyura kabiri.”

Umunyamakuru ati“Ko abaturage bavuga ko nta faranga na rimwe bigeze babona?”

Kankindi ati “nyine tuvuge uyu munsi ari kuburana afite imyaka mirongo itatu (30 ans), niba ababyeyi be barabahaye amafaranga birumvikana ko we ntayo yakozeho ariko barayabishyuye.

Naho kuvuga ngo nta mafaranga bigeze babona, nyine birumvikana ko baba ari abazungura kuko abenshi twasanze ari abana bavutse muri iyo miryango, ababyeyi babo bari aho, barakuze barimo barabasunika nk’abantu badafite amakuru y’uburyo ubwo butaka bwatwawe”.

Akomeza agira ati” hari raporo ziri hano (ku karere) bagiye bagirana, hari na Piece banquaire y’uburyo bagiye banyurizwaho amafaranga. RBA rwose yabahaye ingurane, mu mwaka wa 1985 ishaka kuhashyira umunara”.

Nyamara ariko, abaturage barabihakana, ndetse na RBA ikabihakana ivuga ko nta muturage yigeze yishyura bitewe nuko ngo ntacyo berekana yaheraho ibaha ingurane basaba.

RBA yo ishimangira ko ubutaka ari ubwayo

Muri Nzeri, uyu mwaka wa 2017 nibwo hafashwe umwanzuro wa nyuma w’uko RBA itazabishyura, nkuko bigarukwaho na Faustin Mukurarinda, ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari muri RBA.

Ati “ Ariko umuntu ni umuturage waho, ni kavukire, ntiyahunze nta kintu yabaye, yagombye kuba afite supporting document [inyandiko zimurengera ]zigaragaza ko hari ikintu cyabaye. RBA yavutse mu mwaka wa 2013, ubundi yari ORINFOR hari bimwe rero bya ORINFO , RBA yafashe, harimo iyo minara n’iki! Hanyuma rero ikintu uheraho uvuga uti ni ibyacu, niyo fiche cadasteral yo mu 1982, nibura yo ntaho wayihimba…twe dufite icyo, bo bafite iki? Bo bafite iki wenda bashobora kuvuga ngo ibi ngibi ni ibyacu?

Akomeza agira ati “ ariko twebwe ubutaka ni ubwacu, uretse abongabo batuburanya, twanyuze mu nzira zemewe, uko umuturage agenda akajya kwaka ubutaka, akajya kwandikisha ubutaka natwe niko tubigenza, iyo rero hagize undi muntu akaza nyuma yaho akavuga ati ibintu ni ibyange, nakwereke ko ari ibye wenda musubire mu mishyikirano ariko hari ikintu byibuza waheraho”.

Ibaruwa y’uwari Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye, iravuga kuri iki kibazo:

Ku rundi ruhande ariko, hari ibaruwa yasinyweho na Gakwaya Fredrick, wari Burugemestiri w’icyahoze ari Komini Nyakabuye kuva muri 1971-1984, atanga amakuru ya ba nyiri ubutaka bw’ahubatse umunara, n’ uko byagenze kugira ngo uhashyirwe, aho yavuze ko hari aho uwitwa Bizimana Leonidas ari we Se wa Athanase Nsabimana, hamwe na Joseph, ndetse hakaba hari n’abandi baturage yavugaga ko ngo atibuka neza bari bafite uduce tugera aho umunara wubatse.

Uyu Nsabimana ni nawe uhagarariye aba baturage bari gusaba ingurane yaho.

Kuba RBA yaranzuye ko itazishyura aba baturage, ngo ni umwanzuro batishimiye , aho ngo biteguye kugana inkiko, zikazaba arizo zibarenganura mu gihe nta kindi gikozwe.

Amategeko asobanura iki?

Gusa kuva mu mwaka wa 1982 ubu butaka bwatwarwa na RBA, abaturage bakagaragaza ikibazo hashize imyaka 30, mu itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda, hari igika kigaragaza ko haba habayeho ubuzime.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ni Itegeko ngenga nº08/2005 ryo kuwa 14/07/2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda, nkuko ryavuguruwe n’itegeko ngenga nº43/2013 ryo kuwa 16/06/2013, rivuga ko mu byerekeranye n’ubutaka, uburenganzira bwo kubukurikirana ko uri nyirabwo buzima hashize imyaka mirongo itatu (30), bikaba bigaragara mu ngingo ya 46 y’iri tegeko.

Mu ngingo yaryo ya 47 kandi iri tegeko risobanura ko “Abihaye ku ngufu cyangwa ku buriganya ubutaka bw’indeka n’inkungu cyangwa bigabije ubutaka bw’abandi, badashobora kwitwaza inyungu zikomoka ku buzime ngo bavuge ko uburenganzira bwo kubukurikirana butakiriho, bwazimye cyangwa ko babwegukanye burundu, kabone n’iyo baba babumaranye igihe kirenga icy’ubuzime”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean Claude Ntezimana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *