Umukambwe Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria yahishuye ku mugaragaro uburyo umutwe wa Boko Haram washinzwe.
Ibi Obasanjo yabishimangiye ubwo yamurikiga igitabo cye cyo kurangiza amashuli ye yo mu rwego rwa Doctorat mu ishami ry’ Iyobokamana.
Yagize ati : « Nakoze ubushakashatsi bwimbitse nsanga umutwe w’ intagondwa z’ Abayisilamu Boko Haram washingiwe mu Burasirazuba bw’ Amajyaruguru ya Nigeria ubwo isabukuru ya 14 umuryango Dorcas Oke Hope Alive innitiative(DORCAS) wari umaze ushinzwe ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyo gihe habaye inama ikomeye yari ifite insanganyamatsiko igira iti : « Ruswa n’ ingaruka zayo ku mibereho y’ umwana w’ umunyafurika ».
Ku ishingwa ry’ uyu mutwe ukomeje kwica no gusahura abaturage, Olusegun Obasanjo wanabaye umujenerari muri Nigeria yagaragaje ko uyu mutwe washinzwe ahanini bitewe n’ ubukene bw’ abaturage bo mu majyaruguru bwatewe ahanini n’ imikorere mibi y’ ubuyobozi bwarangwaga na ruswa yari yaramunze ubukungu.
Yakomeje agira ati : « Abashinze Boko Haram bagaragaje ko batewe agahinda kanini no kubona abayobozi ba Nigeria bize mu bihugu biteye imbere ari bo bafashe iya mbere mu kwimakaze umuco wa ruswa bituma bahitamo kuba inyeshyamba ».
Aha aba bashinze uyu mutwe bafataga abo bayobozi babo nk’ abahakanyi kuko baharaniraga gukira batitaye ku nyungu z’ abaturage aho niho haturutse kuvuga ko uburezi n’ ubukire byabo ari HARAM mu cyarabu, mu kinyarwanda bisobanura ikizira ndetse impfabusa mu maso y’ abantu n’ Imana.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Gaston Rwaka/Bwiza.com


