Abaturage basanga Perezida Nkurunziza yifuza kuganisha u Burundi ku ngoma ya cyami

Sangiza iyi nkuru

Abarundi batandukanye batangaza ko bahangayikishijwe no kubona Perezida Pierre Nkurunziza ashishikajwe no kuganisha igihugu ku ngoma ya cyami.

Aba barundi bavuga ibi bahereye kuri politiki ishyizwe imbere mu Burundi yo guhindura itegeko Nshinga, Perezida Nkurunziza akabona amahirwe yo kongera kwiyamamaza mu 2020 na nyuma yaho ndetse n’andi mategeko atorwa.

Ibi bitangiye kuvugwa cyane mu gihe hashize igihe gito Nkurunziza atanze iteka ribuza abagore kuvuza ingoma ariko ritababuza kubyina indirimbo z’ umuco wabo gakondo.

Si ibyo gusa, kuko n’ amatsinda gakondo yose akeneye gutegura ibitaramo nayo yategetswe kuzajya abanza kwiyandikisha muri Minisiteri ifite mu nshingano umuco ibyumweru 2 mbere y’ uko ibitaramo byemerwa cyangwa ntibyemerwe.

Iri teka kandi rya perezida ryo ku itariki ya 20 Ukwakira 2017, ntiryemerera amatsinda ya muziki gucuranga no gutarama atabiherewe uburengenzira keretse ari ibitaramo byateguwe na Leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Si ibyo gusa, iri teka rya Perezida kandi rivuga ko umuntu wese ugiye gutegura igitaramo cyo kuvuza ingoma agomba gutanga muri Leta amafaranga y’ amarundi ibihumbi magana atanu (245 euros) kugira ngo ahabwe uburenganzira, aya mafaranga agomba gutangwa buri munsi iyo igitaramo kiri bubere mu mahanga nk’ uko tubikesha VOA.

Pacifique Nininahazwe umwe mu bahagarariye sosiyeti sivile mu Burundi yagize ati “Ingoma ntikiri iy’ Abarundi, ubu ni imari ya Leta kuko irashaka kuyicuruza kandi ari umurage twasigiwe n’ abakurambere bacu”.

Amateka y’ ingoma z’ u Burundi

Ingoma z’ u Burundi zisobanura ikimenyetso cy’ ubutegetsi bwa cyami zanditswe mu ishami rya Loni rishinzwe umuco (Unesco) mu mwaka wa 2014.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu myaka ya kera ingoma zavuzwaga ubwo abantu bataramiraga umwami ariko muri Repubulika abantu benshi bitabiriye kuvuza ingoma babihindura ubucuruzi hirya no hino mu Burundi no mu mahanga.

Izi ngoma ngo zikomeje kwamburwa agaciro ndetse Leta ya Nkurunziza yabujije abagore
kuzivuza, ndetse ngo
zatangiye guta agaciro muri 1966 ubwo u Burundi bwahindukaga Repubulika.

Ese Perezida Nkurunziza azayobora u Burundi ubuziraherezo?

Mu mpera z’ Ukwakira 2017, Guverinoma yavuguruye Itegekonshinga ubwo yavugaga ko harimo gutegurwa kamarampaka izatuma Pierre Nkurunziza ashobora guhabwa amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora u Burundi nyuma ya 2020.

Mu kiganiro kandi yagiranye n’abanyamakuru ku wa 30 Ukuboza 2016, Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, yakuriye inzira ku murima abamubazaga ikijyanye no kuba yakwiyamamaza kuri manda ya kane mu mwaka wa 2020, aca amarenga ko ashobora kuziyamamaza n’izindi manda, dore ko hari n’imbwirwaruhame z’abayobozi bavuga ko bifuza ko yazayobora u Burundi ubuziraherezo, kuyobora ubuziraherezo bikaba bizwi ku ngoma ya cyami.

Yagize ati: “Ubutabera ntiburi hejuru y’abaturage kandi nta n’ubwo buri hejuru y’Itegeko Nshinga, niba abaturage bategetse umuntu kubahagararira, niba abaturage babimusabye, njye sinagambanira icyizere cyabo”.

U Burundi bumaze imyaka ibiri mu bibazo bya politiki by’ ingutu kuva aho abatavuga rumwe na Nkurunziza bigaragambyaga banga ko uyu mugabo yiyamamariza kuyobora manda ya 3.

Kugeza magingo aya, abantu bari hagati ya 500 na 2000 nibo bahasize ubuzima ndetse n’ abasaga ibihumbi magana 2 bavuye mu byabo bahungira mu bihugu bitandukanye byo mu Karere ndetse no mu mahanga nk’ uko bigaragara muri raporo za Loni.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Suleiman Hakiza /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *