Nyuma yo kwitwa umusazi, Donald Trump atorewe kuyobora USA yafunga gereza mbi ku isi ya Guantanamo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kuvugwaho byinshi ndetse benshi bakanamwita umurwayi wo mu mutwe, icyihebe,…umuherwe Donald Trump ubu urimo kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko agiriwe ikizere yahita afunga gereza irahirirwa ya Guantanamo.
Perezida Barack Obama ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2008 yavugaga ko nagirirwa ikizere n’abaturage azafunga iyi gereza ya Guantanamo, mu gihe manda ye ya nyuma iri ku musozo iyi gereza ntirafungwa, Donald Trump we akaba atanga ikizere cy’uko yahita ayivana mu nzira.

Donald
Umuherwe Donald Trump w’imyaka 69 y’amavuko

Donald Trump nk’umukandida w’umu Republican ubwo yiyamamarizaga muri Nevada ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika niho yatangarije ko bikwiriye ko gereza ya Guantanamo ifungwa burundu, infungwa ziyirimo zikajyanwa ahandi muri USA hazifasha kubaho uko bikwiye nk’ikiremwamuntu.
Donald ukomeje guhiga abandi bakandida bahanganye ku ruhande rw’aba republican, Perezida Mugabe yamwise umurwayi wo mu mutwe ubwo nawe yari yamukoze mu mutwe avuga ko natorerwa kuyobora USA azamufungana na Museveni wa Uganda abashinja kutarekura ubuyobozi no kuyoboza igitugu.
Uyu mugabo kandi w’umuherwa yavuze ko natorwa hari byinshi azahindura mu gisirikare cya USA, avuga ko abasirikare babayeho nabi ndetse ko basuzugurwa cyane.
Mu gihe na bagenzi be bamunenga kubera imvugo ze, ubwo Mugabe yamunengaga yanaboneyeho kumwita mwene Hitler ndetse ko atorewe kuyobora igihugu cy’igihangage nka USA, ko isi yaba irangiye.
Gereza ya Guantanamo Trump avuga ko azafunga, icungwa na Leta zunze ubumwe za Amerika ariko iherereye muri Cuba, ni gereza irahirirwa na benshi ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ikayivuga cyane ko ikorerwamo iyicarubozo ridasanzwe ari nako basaba ko yafungwa burundu.
d
Kubera ubugizi bwa nabi buhakorerwa, ngo imfungwa ifungiyemo ntishobora kurenza imyaka 13 itari yapfa, ngo niyo yafungurwa ntirara kabiri.
b
Nk’uko AFP ibitangaza, gereza ya Guantanamo ifungirwamo mu buryo butemewe n’amategako ku rwego mpuzamahanga, igafungirwamo abasirikare kabuhariwe n’abandi baba bashinjwa ibyaha bikomeye by’ubwicanyi,iterabwoba,…uretse kuba bagirirwa nabi n’abashinzwe kubarinda ngo nabo ubwabo iyo baciye mu rihumye abarinzi barabica.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *