Beni : Inyeshyamba za ADF zagabye igitero ku birindiro bya FARDC

Sangiza iyi nkuru

Urusaku rw’ amasasu y’ intwaro zikomeye rwaraye rwumvikanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 mu Karere ka Rwenzori kari mu nkengero z’ Umujyi wa Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa FARDC , Lt Jules Ngongo yahise atangaza ko hari agatsiko k’ ingabo za ADF/NALU katurutse mu duce twa Munzambayi / Mayangose tugamije gutera umujyi wa Beni nk’ uko yabitangarije Radiyo Okapi.

Yagize ati « Intego yabo ntibayigezeho kuko nyuma y’ imirwano ikomeye twahise tubasubiza inyuma ariko abaturage benshi bahise bahungira mu Majyaruguru ya Beni ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iki gitero cya ADF kibaye mu gihe Umugaba w’ ingabo za FARDC wungirije, Gen. Musense ari mu butumwa bwa kazi muri aka gace.

ADF/Nalu ni inyeshyamba zikomoka muri Uganda zikaba zishinjwa guhungabanya umutekano zikora ibikorwa by’ubwicanyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu gace ka Beni. Kuva mu mwaka wa 2014, raporo ya Loni igaragaza ko zimaze kwivugana abasivile basaga 1000.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *