Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangiye uruzinduko rw’iminsi 11 agiye kugirira ku mugabane wa Aziya rukaba rubaye urwa mbere rurerure kurusha izindi abakuru b’ igihugu cya Amerika bakoreye muri ako karere mu myaka 25 ishize.
Muri uru ruzinduko Trump arasura ibihugu by’ u Buyapani, Korea y’Epfo, u Bushinwa, Vietnam na Philippines nk’ uko bitangazwa na Bbc.
Rubaye kandi mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika zitarebana neza na Korea ya Ruguru kubera gahunda y’iki gihugu yo gukora no kugerageza intwaro za kirimbuzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bashingiye ku mibanire ya Trump na Kim Jong Un basanga Trump ashobora kuvuga amagambo akarishye ku byerekeranye na Korea ya Ruguru.
Si ibyo gusa, kuko na none muri uru ruzinduko, Trump yifuza cyane kurushaho kwegera ibihugu bituranye na Korea ya Ruguru ku buryo hagize igikoma bamuba hafi.
Byitezwe ko Perezida Trump azerekana ubufatanye bukomeye igihugu cye gifitanye na Korea y’Epfo n’Ubuyapani.
Trump yabanje guhagarara muri leta ya Hawaii aho yasuye Pearl Harbor hagabwe igitero n’Ubuyapani muri mu 1941 u Buyapani bwarasiye ubwato bwa Amerika bigatuma yinjira mu ntambara ya kabiri y’isi yose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


