Mu Karere ka Karongi muri iki cyumweru dusoza Umuryango AEGIS Trust wafunguye ikigo kigisha umuco w’amahoro mu Karere ka Karongi (Karongi Peace School) kizakorera mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga n’ubumenyingiro, IPRC West.
“Urubyiruko rwacu rugomba kwigishwa guharanira amahoro kuko Urubyiruko si ahazaza hacu gusa ahubwo n’ubuzima bwacu bwa none nirwo bushingiyeho” Ni Amagambo yavuzwe na Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda muri gahunda yo gufungura iki kigo cyigisha amahoro “Karongi Peace School”.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu w 01 Ugushyingo 2017, kikaba cyaritabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukashema Drocella ari nawe wari umushyitsi mukuru.
Iyi gahunda yo kwigisha ibijyanye no guharanira Amahoro ikaba itangiye ku nkunga ya AEGIS Rwanda ndetse na IPRC West ariho izajya ibera. Ikaba igamije kwigisha urubyiruko uburyo bwo guharanira amahoro hashingiwe ku mateka mabi yaranze igihugu cyacu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mutanguha Freddy, umuyobozi wa AEGIS Trust, avuga ko hakenewe imbaraga zo guhugura abarimu, iki kigo cyafunguwe kikaba kizafasha mu gutanga amahugurwa ubusanzwe yatangirwaga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi.
Yagize ati “Tuyizanye hano kugira ngo tugabanye urugendo rw’abarimu, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi. Tubitezeho umusaruro ukomeye kuko mu gihe abarimu bose mu masomo yabo bazaba bashyizemo indangagaciro no kwimakaza amahoro, abana bigishije bazaba abanyamahoro.
Turateganya kwigisha abarimu 1500 baturutse mu ntara y’Uburengerazuba mu bigo bitandukanye, amahugurwa azajya amara iminsi itatu, tuzajya tubaha n’integanyanyigisho zo kwifashisha bigisha abandi”.
Mu buhamya bwatanzwe n’abagezweho n’iyi gahunda mbere, bagaragaje ko amahoro yakwigishwa binyujijwe muri buri somo ko ndetse nta n’umuntu udashobora guhindurwa n’ibikorwa biganisha ku guharanira amahoro igihe agize ubushake bwo guhinduka.
Iki kigo biteganyijwe ko kizajya gitanga amahugurwa ku barezi, abanyeshuri n’ababyeyi, agamije kwimakaza umuco w’amahoro nk’uko bisobanurwa n’uyu muryango wagitangije.
Nyampundu Angelique, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Nyabikenke wahawe aya mahugurwa, ashishikariza ababyeyi kumenya ko ari bo nkingi y’uburezi bw’abana, kuko uburere abana bakura mu miryango ahanini ari bwo fatizo ry’uburere bagira, cyane cyane mu bijyanye n’indangagaciro na kirazira.
Ati “Mu kwimakaza umuco w’amahoro, twabwiwe ko inyigisho z’indangagaciro zitandukanye n’izo abana bafata ku ishuri, icyo gihe abana bafata iby’ababyeyi kuko byagaragaye ko hari igihe n’ababyeyi batanga inyigisho mbi zikagira ingaruka mbi kubana babo.
Iyi gahunda rero ni nziza kuko yafashije abarimu, ababyeyi ndetse n’abana, izafasha abana gukurira mu mahoro nabo babe abanyamahoro”.
Iri shuri rizafasha abanyeshuri, abarimu n’ababyeyi, mu buryo bw’imitekerereze, uburyo bwo kwihanganirana, uburyo bwo kurwanya akarengane n’uburyo bwo kongera ubuvandimwe n’ubumwe ku ishuri, mu muryango, aho ayo mahoro akenewe.”
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocella, yagize ati “Dufite abantu batari babohoka kuko hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside [….] tubijeje ubufatanye kuko ahari amahoro nta kintu kihabura”.
Karongi nka hamwe mu bice by’ Igihugu byagaragayemo ukubangamira amahoro ku rwego ndengakamere, mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi, bishimiye iyi gahunda ije yunganira gahunda z’Amahoro zazanywe na Leta ikaba yitezweho umusaruro ufatika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


