Rene Rutagungira, Umunyarwanda umaze iminsi avugwa mu itangazamakuru rya Uganda nyuma yo gushimutirwa mu kabari n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, kuri ubu aravugwaho kuba yaba yarabaye paralyse kubera iyicarubozo yakorewe aho amaze igihe afungiwe.
Nubwo uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Uganda, Ambasaderi Frank Mugambage yari yasabye amakuru ku ishimutwa rya Rene Rutagungira bivugwa ko yabaga muri Uganda nk’umucuruzi, Guverinoma ya Uganda yari yanze kwemera ko imufite kugeza ubwo Urukiko Rukuru rubyinjiriyemo rugasaba ko agezwa imbere y’ubutabera hakumvwa ibyaha ashinjwa.
Inkuru y’ishimutwa rya Rutagungira urubuga rwa Bwiza.com ruri mu mu byayitangaje mbere kuwa 09 Kanama, aho rwabagejejeho ko Rene Rutagungira yashimutiwe mu kabari kitwa Bahamas Bar gaherereye ahitwa Mengo.
Uganda: Uwahoze mu gisirikare cy’u Rwanda yashimutiwe mu kabari
Umugore we, Hyacinthe Dusengeyezu icyo gihe yatangarije itangazamakuru ko yabwiwe ko umugabo we yashimuswe na capt. Agaba wo mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI).
Urubuga rwa KTPress mu nkuru yarwo yo kuri uyu wa 04 Ugushyingo rukaba rwavuze ko nyuma yo kwaka ibisobanuro akabibura, umugore wa Rutagungira yitabaje Urukiko Rukuru rwa Uganda avuga ko umugabo we afunzwe binyuranyije n’amategeko, maze urukiko rutegeka ko uwo muntu, cyangwa umurambo we dore ko hanakekwaga ko yishwe, bagezwa imbere y’urukiko hakamenyekana niba afunzwe bikurikije amategeko cyangwa bidakurikije amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
KTPress ikomeza ivuga ko mu ibaruwa yo kuwa 21 Kanama, Urukiko Rukuru muri Kampala rwandikiye CMI ndetse n’Umushinjacyaha mukuru rugasaba ko umurambo wa Rutagungira uzazanwa mu Rukiko Rukuru rwa Kampala kuwa 31 Kanama 2017 saa tanu zuzuye.
Ngo mu gusubiza Urukiko Rukuru, Lt. Col. Augustine bwegendaho, umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ridasanzwe muri UPDF, yavuze ko Rutagungira atari muri kasho zabo haba ku cyicaro cya CMI ahitwa Mbuya, cyangwa ahandi hantu hazwi.
Muri iyo baruwa, igisirikare cya Uganda cyakomeje kivuga ko cyabajije Capt. David Agaba washinjwaga gushimuta Rutagungira, ngo basanga ntaho ahuriye n’ibyo bintu.
Kera kabaye, ubwo Urukiko Rukuru rwatangaga iminsi 4 ntarengwa, kuwa 27 Ukwakira CMI yari yahakanye ko ifite Rutagungira yamugejeje mu rukiko ari kumwe n’abapolisi 9 ba Uganda bashinjwa icyaha cy’ubutasi.
Hanze y’urukiko nk’uko inkuru ikomeza ivuga, uwitwa Caleb Alaka, wavugaga ko yunganira aba bantu, yabwiye itangazamakuru ko abakiriya be bakorewe iyicarubozo ariko ntiyatanga ibisobanuro byinshi.
Kuri ubu rero biravugwa ko uko Rutagungira afashwe bihangayikishije umuryango we kuko ngo ikigaragara nta kintu ashobora gufata mu maboko ye kuko yabaye paralyse ubwo yakorerwaga iyicarubozo nk’uko bitangazwa n’umuntu wamwiboneye.
Uyu yatangaje ko mu kumukorera iyicarubozo bakoresha imashini zitandukanye mu kumukanda kugeza ubwo uburibwe bugera ku magufwa ndetse bakamwinika mu mazi bakenda kumuheza umwuka. Uyu akaba avuga ko ubu ari uburyo CMI ikoresha mu kuvanamo umuntu amakuru kandi ku buryo ibimenyetso by’iyicarubozo bidapfa kugaragara inyuma.
Uyu yakomeje avuga ko igihe cyose Rutagungira yamaze yari afungiye munsi y’ubutaka ahantu atabonana n’umuntu uwo ari we wese ari naho yakorerwaga iyicarubozo afunze igitambaro mu maso arya rimwe mu cyumweru, adakaraba cyangwa ngo ace inzara kugeza ubwo yageze aho yemera ibyo bifuzaga ko avuga kugirango arebe ko bwacya.
Nubwo hari ibimenyetso by’amafoto yafashwe na camera zo mu kabari Rutagungira yashimutiwemo, abayobozi ba Uganda bakomeje kuvuga ko batazi aho Rutagungira aherereye.
Ikibazo kibazwa kikaba ari ukumenya impamvu abayobozi ba Uganda babeshye ambasaderi w’u Rwanda. Nk’abadipolomate, Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ikaba yizeye ko izahabwa ubusobanuro binyuze mu nzira isanzwe impande zombi zihanamo amakuru.
Hagati aho ariko haribazwa icyo Uganda yaba iri guhisha u Rwanda ndetse n’inyungu yaba ifite muri uko guhinduka gutyo?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


