Texas: Urusengero rwagabweho igitero abagera kuri 26 bahasiga ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru dusoje, umuntu witwaje imbunda yinjiye mu rusengero mu mujyi wa Texas muri Amerika arasa abari mu materaniro, abagera kuri 26 bahita bahasiga ubuzima abandi basaga 20 barakomereka.
Inzego zishinzwe umutekano mu mujyi wa Texas zatangaje ko zitabashije kumenya neza imyirondoro y’uyu mugizi wa nabi, gusa ko na we bahise bamwicira mu modoka ye agerageza guhunga amaze guhitana abo bose, akaba yari yambaye imyenda imukingira amasasu ngo atamutobora nubwo yishwe.
Ibinyamakuru bitandukanye biravuga ko yari umusore wo mu kigero cy’imyaka 20, akaba yari umuzungu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngo ku munsi w’ejo ku cyumweru yinjiye mu rusengero abantu bari mu materaniro, abacanaho umuriro bigaragara ko ari ibikorwa cy’ubwiyahuzi yari yateguye neza.
Ni nyuma y’ibyumweru 5 gusa, na none muri uyu mujyi hiciwe undi musore na we wari witwaje intwaro akajya azenguruka urusengero arimo asakuza abwira abantu ngo bahunge ndetse akajya arasa mu kirere, gusa hakaba hakiri amayobera niba yaba yarishwe n’abaturage cyangwa yariyishe muri ako kanya.
Inzego zishinzwe mutekano zitangaza ko zasanze imbunda nyinshi z’ubwoko bwose mu modoka ye ndetse n’ibiturika bifite ubushobozi bwo gushwanyaguza ahantu hanini.
Mu minsi ishize na none, mu mujyi wa New York hagabwe igitero ku bari mu birori by’iserukiramuco, abasaga 50 bahasiga ubuzima abandi benshi basigara ari intere, gusa uwabikoze na we yaje kwicirwamu ihoteli yakoreyemo iryo bara kuko yarasaga mu cyumba cy’imyidagaduro cyari giteganye n’aho yabaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *