Bukavu: Col. Abbas Kayonga wari wateje imirwano ubu ari mu maboko ya Monusco

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imirwano yavutse mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017, i Bukavu, hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’abari bashyigikiye Col Abbas Kayonga, ubu yishize mu maboko ya Monusco.

Amasasu menshi yumvikanye mu duce twa Nguba ndetse na Muhumba muri Zone ya Ibanda, uduce dutuwemo ahanini n’ abaherwe ndetse n’ abayobozi bakuru b’ Intara ya Kivu y’ Amajyepfo ifite icyacaro mu Mujyi wa Bukavu.

Aya makuru aturuka mu Mujyi wa Bukavu uri ku mupaka n’ Akarere ka Rusizi mu Rwanda, yemeza kandi ko amasasu yaje guhagarara ku gicamunsi ubwo ingabo za Monusco zaje gutanga umusada ndetse zinasaba uyu Kayonga ko yazishyikiriza ku neza.

Imvano y’iyi mirwano n’ubwo itari yamenyakana, BBC itangaza ko hari
basirikare bagera kuri 2 bahasize ubuzima.

Uyu Col.Kayonga n’ abamushyigikiye bigumuye nyuma yo guhagarikwa ku buyobozi bukuru bw’ ikigo cya Leta kirwanya magendu mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo ku italiki 2 Ugushyingo 2017, imirwano itangira igihe abashinzwe umutekano bageragezaga kwaka intwaro no guta muri yombi Abbas Kayonga n’abamurinda

Kugeza magingo aya, Kayonga n’ ingabo ze 16 ngo bari mu maboko ya MONUSCO aho bategereje kujyanwa i Kinshasa, bazaburanishwa ku byaha baregwa birimo gutera igihugu , gusuzugura ubuyobozi ndetse no kugumura abaturage.

Guverineri w’ Intara ya Kivu y’ Amajyepfo, Claude Nyamugabo usangiye ubwoko n’ uyu Kayonga avuga ko iyo myitwarire ya mugenzi we idafitanye isano na kominote bakomokamo y ‘ ‘Abanyamulenge’.

Nyuma y’ imirwano hagati y’ ingabo za FARDC n’ abasirikare bari bashyigikiye Col.Abbas Kayonga, Guverineri wa Kivu y’ Amajyepfo, Claude Nyamugabo arahamagarira abaturage gutuza no gusubira mu mirimo yabo.

Uyu mwuka ugaragaye mu Mujyi wa Bukavu nyuma y’ iminsi 3 gusa abatuye uyu mujyi bari basabwe kutajya mu mirimo yabo bitewe n’ amakuru yavugaga ko hashobora kuba imyigaragambyo ikomeye yari yateguwe n’ abatavuga rumwe na Perezida Joseph Kabila.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *