Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe byakiriye inama mpuzamahanga ku byerekeye kurwanya SIDA

Sangiza iyi nkuru

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byakiriye mu mpera z’icyumweru gishize inama mpuzamahanga yigaga ku byerekeranye n’uburyo bwo gupima no kurwanya agakoko garter SIDA.
Ni inama yitabiriwe n’ibihugu byiganyemo ibyo ku mugabane w’Afurika biherereye munsi y’ubutayu bwa Sahara, abahagarariye Amerika, u Bufaransa ndetse na Swaziland.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nama y’iminsi 2 yiswe IeDEA (International Epidemiology Databases to Evaluate AIDS) yari igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu byo ku mugabane w’Afurika cyane cyane ibyo mu karere, byahuza imbaraga mu guhashya icyorezo cya SIDA gikomeje kwibasira imbaga, bikaba bigomba kuzagerwaho hafatwa ingamba zo gusuzuma abantu ndetse no kurebera hamwe uko yakomeza guhashywa.
Muri iyi nama, Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko hazakorwa ubushakashatsi mu mpande zose z’isi, hakarebwa uburyo intego zose zagerwaho zijyanye no gusuzuma agakoko gatera SIDA ndetse no kukirinda.
Dr Denis Nash , umwe mu bakozi b’umuryango IeDEA yavuze ko imwe mu ngamba zizakoreshwa mu guhangana n’iki cyorezo mu karere ko munsi y’ubutayu bwa Sahara ari ugupima buri muntu wese nta numwe usigaye, dore ko ngo ari na ho hari umubare munini w’abahitanwa n’aka gakoko n’ababana na ko batabizi bityo bikaba ari bimwe mu bizafasha mu guhangana na ko.
Mu mibare yatanzwe n’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ubuzima, RBC, akaba anayobora agashami gashinzwe gukurikirana iby’indwara ya SIDA, Dr Ribakare Muhayimpundu yavuze ko ibarura rishyira u Rwanda mu myanya y’imbere mu gishyira mu bikorwa gahunda ngenderwaho mu rwego rw’isi mu guhangana n’ibibazo by’ibizima ku kigero cya 82% intego ikaba ari ukugera ku rugero rwa 90%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nama isoza kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2017, yabaye ku bufatanye bw’ibitaro bya kanombe, ikigo cya Albert Einstein College of Medicine ndetse n’icya City University of New York Institute for Implementation Science in Population Health (ISPH).
Source- RDF
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *