Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Ligue ITEKA), Nsabimana Jean Baptiste hamwe n’abandi barundi babiri, baguye mu mpanuka yabereye i Kampala muri Uganda.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko Nsabimana yakoze impanuka ubwo yari mu modoka imukuye ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, ubwo yari avuye mu nama yari yabereye i Banjul muri Gambie.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo modoka yari imukuye ku kibuga cy’indege, ngo yageze mu mujyi i Kampala ikora impanuka, ahita apfa n’abandi Barundi 2, umugore we na we bari kumwe arakomereka hamwe n’undi muntu umwe.
Nsabimana yari umuyobozi Nshingwabikorwa muri ‘Ligue ITEKA’, ishyirahamwe rimaze imyaka igera kuri 26 riharanira uburenganzira bwa muntu i Burundi. Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Leta y’u Burundi yari yarihagaritse, nyuma y’icyegeranyo ryasohoye mu mpera z’umwaka ushize rifatanyije na FIDH (Federation International des Droits de l’Homme), gishinja ibyaha bikomeye inzego z’umutekano mu Burundi byakozwe kuva muri Mata 2015.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsabimana Philippe/Bwiza.com


