“Gusenya Ibihome”- Pastor Jimmy Muyango

Sangiza iyi nkuru

Iyi nsanganyamatsiko igira iti:”Gusenya Ibihome” yigishijwe n’ Umubozi wa Potter’ s Hand Church, Jimmy Muyango kuri iki Cyumweru Taliki 5 Ugushingo 2017, ubwo yatangaga ubusobanura bunyuranye bw’ ijambo”IGIHOME”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati” Tugendeye ku mateka ya kera, igihome cyasobanuraga ibintu byinshi urugero ni inkuta zazengurukaga imujyi, ubuvumo bw’ ingabo n’ intwaro zabo byumvikane ko niyo umujyi wafatwaga ariko ibihome ntibifatwa umwanzi yashoboraga kuwusubirana, byumvikane ko iyo mu ntamabara hatabagaho gusenya ibihome nta ntsinzi yabagaho”.
Ati” Tukiraho nabibutsaga ko imbaraga z’ umujyi cyangwa se iz’ igihugu zari zishingiye ku bugari n’ uburebure bw’ ibihome bikizengurutse”.
Kuri iyi ngingo Pr. J Muyango yagereranyije ibi bihome by’ intambara n’ iby’ umwuka bibangamiye abantu muri ibi bihe.
Ati ’’Mumenye ko hari ibihome byiza n’ ibibi ariko kandi umukristu we ajye azirikana ko ahora ku rugamba rwa buri munsi kandi iyo ntigaragara n’ amaso, 2 Abakorinto 10 :3-6, ibi bijyanye n’ ubwiru bw’ imbaraga z ‘ Imana no gufata mpiri ibikiri mu tekerezo »

23364805 1707853619226717 402203595 n
Aha Pastor Muyango yarimo atanga urugero rw’ uburyo Satani akoresha ikinyoma agateranya inshuti

Mu nyigishongiro yatanze , Pr. Muyango yashimangiye ko ahanini abantu bicwa no kutabimenya , ati : « Umugambi wa Satani ni uko ibibi adukorera byitirirwa abandi(kwiyoberanya), guteranya , aha rero bene data ndabasaba kugira ubwenge mukareka guhangana n’ ingaruka(conséquences) z’ ibibazo byanyu ahubwo muhangane na nyirabayazana(isoko, imizi) cyangwa se impamvu yatumye mugwa mu byaha n’ ibigeragezo ».
Pr. Muyango yatanze urugero rw’ umuswa n’ umugina aho yavuze ko iyo ushatse guca imiswa ucukura umugina kugeza uranduye umwamikazi kugira umuswa wirukanywe burundu ndetse utazanongera kubaka umugina ukundi kuko iyo uringanije ubutaka urongera ugashibuka.
Yagize ati ’’Ibanga nyamukuru ryo gusenya igohome(…) ni ukugandukira Imana, guha umwanya ijambo ry’ Imana, gusenga no kwiyiriza ndetse kudaha Satani urwaho. ‘‘
Yanakomeje kandi yigisha ko Satani adafite ubushobozi bwo kwinjira mu buzima bw’ umuntu adakomanze atanga urugero rufatika rw’ uburyo Lusifero yegereye Yesu amugerageza ariko Yesu ntiyamwemerera Matayo 12: 43-45.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Twibaze ?
Iyo Yesu azakwemerera Lusifero ibyo yabwimuye ndetse nibyo yamwerekaga byari kugenda gute ?
Iyo uhembwa umushahara udahagije ntugeregezwa , ntiwufuza kubeshya, kwiba n’ ibindi ?
Ese kuki ugira ishali iyo mugenzi wawe ateye imbere ?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *