Abashinzwe umutekano ba Uganda muri aya masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kabiri, itariki 07 Ugushyingo, bongeye guta muri yombi umwe mu bashinjwa kugira uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi, nyuma y’akanya gato uyu arekuwe by’agateganyo n’Urukiko rwa Nakawa amaze gutanga ingurane.
Uyu mugabo witwa Shaban Senfuka, umwe muri barindwi bakurikiranweho kugira uruhare mu iyicwa ry’uwahoze ari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Kaweesi, ariko bakaba bari barekuwe by’agateganyo, yongeye gutabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano avuye ku rukiko ataragera iwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo umucamanza Noah Sajjabi yari yarekuye by’agateganyo barindwi mu bantu 14 bashinjwa uruhare mu iyicwa rya AIGP Kaweesi nyuma yo gutanga ingurane ya miliyoni 50 z’amashilingi ya Uganda. Kaweesi akaba yaricanywe n’umushoferi we n’uwari ushinzwe kumurinda ubwo yavaga iwe yerekeje ku kazi.
ANyuma gato yo kurekurwa, igipolisi cyari cyakajije umutekano mu nkengero z’urukiko, cyahise kirabukwa Senfuka avugana n’abanyamakuru ku ifungwa rye, aho yavugaga ko yafunzwe binyuranyije n’amategeko, ndetse ko yarekuwe kuko Imana itarya ruswa.
Yaboneyeho no gusaba ko bagenzi be bazerekeza ku rukiko Rukuru nabo barekurwa nkabo.
Ariko akimara kurenga urupangu rw’urukiko nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, yahise atabwa muri yombi n’abapolisi bamuhatira kwinjira mu modoka yari hafi aho ihita imutambikana.
Umucamanza Sajjabi yari yarekuye aba bantu barindwi bitewe kuko bari bamaze amezi 6 bafunzwe kandi amategeko yemera ko nyuma y’iki gihe ukekwaho icyaha ashobora kurekurwa atanze ingurane.
Umucamanza yavuze ko aba bantu bageze imbere y’urukiko bwa mbere kuwa 21 Mata 2017, amezi 6 akaba yari yarashize bataraburana.
Abo bafunguwe uyu munsi ni Shanan Senfuka wongeye gutabwa muri yombi, Hassan Tusiime, Sheikh Musa Brenda, Ibrahim Kisa, Sheikh majidu Ojegere na Hamiidu Magambo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


