Nyamagabe: Uwari ukurikiranweho ubwicanyi n’ubujura bwitwaje intwaro yakatiwe igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe, imbere y’imbaga y’abaturage mu Mudugudu wa Mwoya, Akagari ka Mwoya, Umurenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyaruguru aho rwari rwimuriye iburanisha (Itinerance) mu mpera z’icyumweru gishize rwasomeye mu ruhame urubanza, maze rwemeza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, ruhamya ibyaha byo kwica n’Ubujura bwitwaje intwaro umugabo witwa KABALISA Boniface bahimba KIGOMERO, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya Burundu.

Ibyo byaha byabaye tariki ya 03/10/2017 ubwo KABALISA Boniface bahimba KIGOMERO yitwikiriye ijoro ajya mu rugo rwa NYIRAKANANI Eugènie yitwaje umuhoro na Fer à  beton, agezeyo asanga yakingiye imbere, yica urugi akoresheje ya Fer à  beton yari yitwaje, ageze imbere ahubirana na NYIRAKANINI Eugènie wari uje kureba ibibaye.

Uregwa yahise amukubita umupanga ku ijosi yitura hasi amukubita ya Fer à  beton mu musaya mu rwego rwo kumumaramo umwuka, KABALISA Boniface alias Kigomero yakomeje mu cyumba ajya aho nyakwigendera yabikaga impapuro, ibyo ahasanze arabisandaza, ashakamo urubanza bari baraburanye mu Rukiko rw’ Ibanze rwa Kibeho ariko rwaratangiriye mu bunzi b’Akagali n’ Umurenge, urwo rubanza rukaba rwaramutegekaga kugira ibyo yishyura NYIRAMINANI Eugenie.
Zimwe mu mpapuro yarazitwaye, izindi asiga zisandaye nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza ivuga.

Mu myiregurire ye kuri ibyo byaha byombi, yaburanye yemera ibyaha, asaba ko igihano cy’igifungo cya burundu yasabiwe n’Ubushinjacyaha cyagabanywa, ibyo Ubushinjacyaha bukaba bwaragaraje ko bidakwiye kuko ibyaha yakoze yabikoranye ubugome bw’indengakamere.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *