U Bwongereza: Umuminisitiri uherutse kweguzwa ku buyobozi yasanzwe yapfuye

Sangiza iyi nkuru

U Bwongereza: mUmuminisitiri uherutse kweguzwa ku buyobozi yasanzwe yapfuye
Umwe mu banyepolitiki bakomeye mu gihugu cy’u Bwongereza, Carl Sargeant yasanzwe yapfuye nyuma y’iminsi micye ahagaritswe ku kazi kubera ibyaha bitandukanye birimo n’iby’ubusambanyi.
Carl Sargeant w’imyaka 49 akaba yarahoze ari Minisitiri w’umurimo, yirukanywe mu minsi ishize kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha yashinjwaga bitandukanye birimo no gusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu.
Kugeza ubu, amakuru avuga ko uyu munyepolitiki yasanzwe iwe yapfuye, nta muntu uzi icyamwishe uretse kuba haza kurebwa ibivuye mu bizamini byo kwa muganga, gusa ngo urupfu rwe rukaba rwatunguranye ku bantu bose kuko yanapfuye iperereza ryamukorwagaho ritararangira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sargeant, yari afite umugore n’abana 2, akaba yarasanzwe mu buriri mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Connah’s Quay yapfuye ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo.
Yirukanywe ku mirimo ye na, Carwyn Jone mu minsi micye ishize, nyuma yo gukekwaho ibyaha birimo n’iby’ubusambanyi akaba yari yahagaritswe mu rwego rw’iperereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *