Umupolisi utatangajwe amazina mu gipolisi cya Uganda ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwivugana umugore we amurashe mu gahanga agahita acika.
Uyu mupolisi wakoreraga mu karere ka Hoima, yishe umugore we, Hasifa Tumuhairwe w’imyaka 25amushinja kumuca inyuma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore ngo yari iwe aho asanzwe akodesha, mugoroba wo ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, ubwo umugabo we yazaga na moto agahita amurasa amasasu 2 rimwe mu gahanga no mu rushyi rw’akaboko yarangiza akamusiga agaramye aho agahita acika na nubu akaba akiri gushakishwa.
Abatangabuhamya bavuga ko mbere yo kuza kumurasa, umugabo e yaciye ku rugo rw’umuturanyi akahiba amafaranga ataramenyekana umubare, na esense nyinsi akayipakira kuri moto yariho ubwo yajyaga kwica umugore we, akaba yaranacikanye imbunda yo mu bwoko bwa aka 47 ari nay o yamurashishije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Polisi ivuga ko ibi byabereye rimwe n’iby’undi witwa Lawrence Isingoma na we wo muri kariya gace wafashe umwanzuro wo kwiyahura ku munsi w’ejo ashinja umugore we kumuca inyuma.
Polisi ikomeza ivuga ko uyu yishyize mu kagoze mu gihe abandi batari bahari, agasiga yanditse ibarwa abwira umugore we ko ahisemo kumuha rugari kuko Atari akibashije kumufatanya n’abaturanyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
Â
Â


