Islamic State yahaye gasopo abayobozi ba Facebook na Twitter

Sangiza iyi nkuru

Video yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane n’abambari ba Islamic State, iratera ubwoba abayobozi b’imbuga nkoranyambaga za Facebook, Mark Zuckerberg na twitter, Jack Dorsey bazira kurwanya iterabwoba bifashishije izi mbuga zabo.

Video y’iminota 25 yashyizwe ahagaragara n’agatsiko kiyise mu Cyongereza, “The Sons of the Caliphate Army” , hagaragaramo amafoto y’abayobozi b’imbuga twavuze bashyizwe mu gipimo (target) bari kuraswa, ishyirwa ku rubuga rukorshwa na ISIS.

op

Iyi nkuru dukesha The Guardian ikomeza yibutsa ko muri Mutarama, ubuyobozi bwa perezida Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwari bwasabye ibigo birimo Facebook na Twitter gufasha mu guhangana n’iterabwoba.

Ibi Obama akaba yari yabisabye atangaza ingamba nshya mu gukumira no kurwanya abakora iterabwoba bifashishije imbuga nkoranyambaga nyuma y’ibitero by’i Paris na San Bernardino muri California.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *