Umushoferi na tandiboyi we b'Abanyarwanda bari batwaye lisansi bakoreye impanuka muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umushoferi ndetse n’umutandiboyi w’ikamyo b’Abanyarwanda bari mu ikamyo itwara lisansi yari iturutse Kisumu muri Kenya ijya mu Rwanda bakomerekeye bikomeye mu mpanuka ubwo iyi kamyo yabirandukiraga mu ishyamba rya Mabira.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane saa tatu ku muhanda Jinja-Kampala mu karere ka Buikwe nk’uko byemejwe na Hellen Butoto, umuvugizi w’igipolisi muri Sezibwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Chimpreports iravuga ko iyo kamyo yakoze impanuka yari ifite ibirango m/v no ARB 215H/RL0609 nk’uko byemejwe n’igipolisi.

Biravugwa ko umushoferi yananiwe kugenzura imodoka ikaza kumubirandukana nyuma y’uko ipine ryari rimaze guturika. Nyuma y’impanuka aba bakaba bajyanywe mu bitaro bya Kawolo

Uwo mushoferi wari utwaye ikamyo ngo yitwa Jean d’Amour Bugingo w’imyaka 40 mu gihe umutandiboyi we yitwa Moses Tezizarimu. Aba bombi ngo bakaba baba mu Rwanda.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *