Urukiko rwibanze rwa gisirikare rwavuze ko ntabubasha rufite bwo kuburanisha urubanza rwa Col. Abbas Kayonga na Lt. Col Rutabara Rushema Makangila wayobora polisi irinda abayobozi.
Ubwo aba baregwa basaga 30 bitabaga ku nshuro ya 3, uru rukiko rwatangaje ko kuba Kayonga na Rushema bafite amapeti ari hejura ya Major ntabubasha bafite bwo kubaburanisha batangiriye mu mizi kugirango dosiye zikorwe.
Uyobora Urukiko yagize ati “Uyu Lt.Col Rushema niwe uyobora polisi mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo kandi akaba ari mu bwoko bumwe na Abbas ndumva ibyabo biturenze”.
Radiyo Okapi, itangaza ko uru rukiko rukimara gutangaza ko rudafite ububasha muri uru rubanza, abaturage bari baje kurukurikirana batashye bacitse intege ndetse banavuga ko harimo amacenga nk’ uko twabitanagrijwe n’ imboni yacu yari yitabiriye uru rubanza mu Rukiko rwibanze rukorera mu Mujyi wa Bukavu mu gace bita La Botte.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru agera kuri Bwiza.com, avuga ko mbere y’ uko abaregwa binjira mu cyumba baburaniramo hari umwunganizi mu by’ amategeko wifuzaga ko Kayonga n’ abamurindaga barekurwa by’ agateganyo bakazajya baburana bari hanze ariko ibyo urukiko rubitera utwatsi.
Bakimara kugera mu Rukiko, Kayonga bamusabye kwisobanura ku byo yaregwaga, abwira abacamanza ko adashoboye kuburana kubera ko ashonje, ibyo bahise babyakira kuko basanze ari uburenganzira bwe.
Uyu ati “Igiteye amakenga ni uko Kayonga n’ abagenzi be bahise bajyanywa gufungirwa hafi y’ ikibuga cy’ indege cya Kavumu kiri ku bilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Bukavu byumvikane ko bashobora guhita bajyanwa mu Murwa mukuru wa Kinshasa”.
Kuki Abbas agiye kujyanwa i Kinshasa kandi yarakoreye ibyaha i Bukavu ?
Ubundi mu mategeko iyo nta kibazo cy’ umutekano gihari, umuntu agomba kuburanira aho yakoreye ibyaha kugirango bitaza kugora abatangabuhamya.
Amakuru dukesha bamwe mu bakozi b’ inzego z’ iperereza aho muri Kivu y’ Amajyepfo kandi bazi uyu Abbas Kayonga, basanga ari umutoni wa Perezida Joseph Kabila Kabange ndetse ko aho yari afungiye yari afite telefoni, akurikirana neza ibya bizinesi ze.
Umwe muri bo agira ati “Uyu Kayonga uzwi ku izina rya ”DADA” ni umwana w’ ibwami dore ko yabaye Minisitiri ushinzwe umutungo kamere ku ngoma ya Laurent Desire Kabila (Mzehe) kandi bakoranye neza, ntihagire uwibeshya kuko ntacyo yaba ahubwo ubu agiye kujyanwa i Kinshasa abone ingororano ya misiyo yakoze”.
Abbas Kayonga, ngo yabaye umusirikare ufite ipeti rya Colonel ubwo AFDL ya Kabila Mzehe yirukanaga ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko Kuku Ngbwendu wa Zabanga muri 1997.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kayonga yaje kureka imirimo ya gisirikare bitewe n’ uko Kabila Mzehe yamubonagaho ubuhanga mu byerekeye ubucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro ndetse hari n’ abagiye bemeza ko yari mu itsinda ry’ abari bashinzwe kujya kugura intwaro.
Si ibyo gusa, kuko Kayonga aramutse ageze i Kinshasa, ngo azaba akiza amenyo ya rubamba, dore ko Perezida Kabila adafitiye icyizere abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa kandi nta kibazo cya politiki afitanye na Kayonga kuko yahoze ari umukozi wa se ndetse akaba atanamurwanya.
Ni iki cyateye Kayonga gushoza imirwano?
Uyu muherwe yababajwe ahanini n’ uburyo Guverineri wa Kivu y’ Amajyepfo, Nyamugabo Claude atamwumviraga kandi we ari ku kazi bivugwa ko karo aka Perezida Joseph Kabila.
Intandaro ya byose, ngo ni uko abacuruzi bakomeye bo mu Mujyi wa Bukavu bari bamaze kwikoma Kayonga banamurega kuri Guverineri bavuga ko ababangamira mu mikorere yabo.
Kuri iyi ngingo, Kayonga wari uzi neza ko ahagarariwe n’ ingwe ntiyigeze ashaka guca bugupfi no kumvira Guverineri Nyamugabo, ngo nibwo na we yafashe icyemezo cyo gufatira amakontineri 2 yari yuzuye amabuye y’ agaciro yo mu bwoko bwa Coltans.
Ifatirwa ry’ aya mabuye ryabaye ku itariki 4 Ugushyingo 2017, mu gihe Guverineri yari yandikiye Kayonga ibaruwa yo kumuhagarika ku mirimo.
Abbas Kayonga wari ushinzwe kurwanya magendu ntiyabikozwa, ngo ubwo yahise yisuganya acura umugambi wo gutera Guverineri iwe mu rugo mu rucyerera rwo ku Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2017, amasasu amaze kuba menshi, ngo Guverineri n’ umuyango we bahise bihisha mu gisenge cy’ inzu.
Kayonga n’ ingabo zari zishinzwe kumurinda, bamaze gukaza umurego , ingabo za FARDC zashakaga kubafata we [ Kayonga] ahitamo kwishyira mu maboko ya Monusco.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


