Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2017, nyuma y’ isengesho rusange, nibwo umuhungu wa Ossama Bin Laden , Hamza Bin Laden yahamagariye abambari ba se aho bari hose kwitegura kumuhorera.
Akoresheje imbuga nkoranyambaga ndetse na Televiziyo ya Al Qaeda, Hamza Bin Laden yagize ati “Mpamagariye Abayisilamu bose kwitegura kwivuna umwanzi wacu [Leta Zunze Ubumwe za Amerika] wagize uruhare mu kwica Sheikh Ossama Bin Laden, ariko cyane cyane abagize uruhare mu kumwambura ubuzima”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hamza Bin Laden kandi ntiyibagiwe no kuvuga ko azahorera murumuna we witwaga Kalhid Bin Laden n’ abandi bavandimwe be 3 bapfanye na se mu gitero gikaze ingabo za Leta Zunze za Amerika zo mu mutwe w’ abakomando zagabye muri Pakistan mu mwaka wa 2011.
Nubwo muri ibi bihe EI ikomeje gutakaza uduce yari yarigaruriye, Hamza Bin Laden yashimagije intagondwa z’ Abatalibani bo muri Afghanistan yemeza ko yizeye ko intambara barwana ari ntagatifu ndetse akanemeza ko se yari intwari.
Yanaboneyeho umwanya wo guhamagarira Abarabu bose kwiganzura Abanyamerika bakubaka igihugu kigendera ku mahame ya Shariya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman Hakiza/Bwiza.com


