Abantu basaga 40 bahamijwe ibyaha bya jenoside mu nkiko gacaca bakaba baratorotse ubutabera bakomeje kubera ikibazo gikomeye abarokotse n’abatangabuhamya nk’uko byememzwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.
Iyi komisiyo iratangaza ko aba bantu bahunze ubutabera baburanishijwe badahari cyangwa bagacika mu gihe cy’imanza za gacaca zatangijwe mu 2002 mu rwego rwo gufasha inkiko zisanzwe kuburanisha abantu bagera muri miliyoni bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru arambuye y’aba bantu yatanzwe na CNLG muri raporo yayo ngarukamwaka yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko u minsi ishize. CNLG ikaba ivuga ko byinshi mu byaha bikorerwa abarokotse jenoside, bikunze gukorwa mu gihe hitegurwa kwibuka muri mata, bikorwa n’aba bahamijwe ibyaha cyangwa abo bafitanye isano.
Umuyobozi wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana mu kiganiro na Rwanda Today yagize ati: Ibyaha, birimo ubwicanyi, kwangiza imitungo, no kugaba ibitero ku barokotse jenoside bikorwa n’abafitanye isano n’abahamijwe ibyaha baba bashaka kwihorera cyangwa abacitse ubutabera bashaka gukuraho abatangabuhamya”.
Dr Bizimana yakomeje avuga ko bari gukorana na polisi n’izindi nzego z’umutekano kugirango abo bahamijwe ibyaha bahunze batabwe muri yombi, aho ngo benshi muri bo bahinduye imyirondoro yabo bakimukira mu turere abadutuye batapfa kubamenya.
Ati: “Biragoye kubabona ariko twabashije kumenya bamwe muri bo mu Karere ka Nyagatare, aho bari barimukiye. Turashaka gusubira muri Gacaca ndetse tukamenya ko ababuranishijwe bose bari gukora igihano cyabo.”
Umuyobozi wa CNLG yatanze urugero rw’umwe mu bahamijwe ibyaha bya jenoside wahinduye amazina ndetse akabasha no kwibaruza nk’uwarokotse jenoside mu kigega gishinzwe gufasha abarokotse jenoside batifashije, FARG, akazavumburwa nyuma y’imyaka myinsi.
Uyu ngo yishyuriwe amafaranga y’ishuri, ay’icumbi, kwivuza n’ay’ubufasha mu bijyanye no kwita ku ihungabana, kugeza ubwo FARG yamuvumburaga nyuma yo gusubiramo imikorere yayo. Uyu akaba yarasabwe n’urukiko kwishyura amafaranga yose yamutanzweho ndetse akanakora igihano.
Gucika ubutabera
Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo hamaze iminsi urubanza rw’umugore witwa Nyirankundabanyanga wakatiwe adahari gufungwa imyaka 30 kubera ibyaha yakoze muri jenoside, ariko akaba yaramaze imyaka myinshi ahunga ubutabera yifashishije guhindura imyirondoro ye akiyita Nkundabanyanga.
Uyu mugore yabayeho nk’umucuruzi kugeza ubwo yatabwaga muri yombi mu myaka 3 ishize none kuri ubu araburana ikindi cyaha cyo gutanga amakuru y’ibinyoma.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko abandi benshi bahamijwe ibyaha kimwe n’uyu bakidegembya hirya no hino mu gihugu nk’uko byemezwa na FARG, kandi ngo bafite ubushobozi bwo gukora ibyaha bishingiye ku rwango no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside aho batuye.
Mu mwaka ushize wa 2016, urwego rushinzwe gukurikirana abagize uruhare muri jenoside rwatangaje ko ruri gukurikirana abantu 640 bakekwaho uruhare muri jenoside ku isi yose, abenshi ngo bakaba bihishe muri Afurika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


