Abantu bagera kuri 7 baguye mu gitero cya Gerenade muri Repubulika ya Centrafrica abandi basaga 20 barakomereka bikomeye .
Iki gitero cyagabwe ku nyubako yarimo iberamo igitaramo cy’ibijyanye n’amahoro mu murwa mukuri wa centrafrica, Bangui muri iyi wikende ishize, amakuru akaba avuga ko hakekwa ko iki gitero cyaba cyihishwe inyuma n’abivuruguta mu bibazo by’amakimbiranye ashingiye ku madini arimo irya gikirisitu ndetse n’abisilamu yo guhera muri 2013.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Henri Wanzet Linguissara avuga ko abantu bahekanye kuri moto baje bakegera ahaberaga igitaramo bakanaga gerenade mu bivunge, abagera kuri 4 bagahita bagwa aho, ubu abandi bakaba bari mu bitaro umubare ugakomeza kugenda uzamuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma y’iki gitero hanabayeho kurasana mu nkengero z’aho icyo gitero cyagabwe, abaturage bakaba bavuga ko inzego z’umutekano zahise zifunga imihanda ngo zirebe ko zata muri yombi ababikoze, ariko abandi biganjemo abasilamu bakaitambika hakabaho kurasana.
Abatangabuhamya bavuga ko bitakozwe n’umuntu wa hafi ahubwo ko ari ababa bagambiriye gukora umugambi mubisha baturutse mu mijyi ya kure ariko basanzwe bafitanye inzika n’amakimbirane mu matsinda runaka ahanini ashingiye ku madini.
Umujyi wa Bangui, ni umwe mu mijyi ikunze kuvugwamo ibibazo by’ubugizi bwa nabi muri kiriya gihugu, aho kugeza ubu habaurwa ingabo zisaga 1200 n’umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro guhera mu mezi yashize.
Minisitiri w’Intebe, Simplice Mathieu Sarandji yasabye abaturage kutijandika muri ibi bibazo, ahubwo ko bakwiye kureka inzego zishinzwe kubikurikirana zigahangana na byo ahubwo uruhare rwa bo rukaba gutanga amakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
Â


