Sudani y’Epfo: Ingabo za leta zari zigose urugo rwa Gen. Paul Malong zahavanwe

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani y’Epfo, Lul Ruai Koang yatangaje ko bakuye ingabo za leta ku rugo rwa Gen. Paul Malong nyuma yo kwemera kugabanya umubare w’ingabo zimurinda.

Umugore wa Gen. malong witwa Lucy Ayaka ku murongo wa telephone avugana na Reuters akaba yayitangarije ko umugabo we akiri mu rugo rwe aho afungishijwe ijisho, ariko ko kuba ingabo za leta zari zirugose zahavuye ari ikimenyetso cy’amahoro. Gusa uyu mugore ntiyemeje niba ingabo zisanzwe zirinda umugabo we nazo zagabanyijwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu Gen Malong yabaye umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo kuva mu 2014, ariko aza kwirukanwa mu minsi ishize muri Gicurasi atangira kurindishwa ijisho.

Mu cyumweru gishize, perezida salva Kiir yohereje ingabo zijya kwambura intwaro abarinzi ba Gen. Malong, ariko banga kuzitanga ingabo za leta zikomeza kugota urugo rwe.

Gen Malong kandi ari mu bihano yashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse kimwe na perezida Salva Kiir, akaba ashinjwa n’Umuryango w’Abibumbye ibyaha by’ubwicanyi no gufata ku ngufu abasivili byakozwe mu ntambara hagati y’abaturage.

Umwe mu basirikare bakuru mu gisirikare cya Sudani y’Epfo wari inkoramutima ya Gen. Malong, nawe aherutse kwiyunga ku mutwe w’inyeshyamba wa Dr Riek Machar ndetse agenda atwaye abasirikare bakabakaba 200, aho yavuze ko perezida Salva Kiir akomeje kuryanisha amoko y’abatuye iki gihugu ku nyungu za politiki.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *