Mu gihe u Bufaransa bucyifuza ko u Rwanda rubwita Papa, byombi ntibizahuza- Dr Kayumba

Sangiza iyi nkuru

Umusesenguzi mu bya Politiki, Dr Kayumba Christopher asanga hari amahirwe y’ uko u Rwanda n’ u Bufaransa byakongera gucana uwaka mu gihe iki gihugu cyaba cyaciye bugufi imbere y’u Rwanda.

Dr Kayumba atangaje ibi, mu gihe hari inama mpuzamahanga y’ Amahoro n’ Umutekano wa Afurika iri kubera muri Senegal ishobora no gutuma Perezida w’ u Bufaransa, Emmanuel Maccron aganira na Perezida Paul Kagame w’ u Rwanda ku bibazo biri ku mpande zombi.

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Dr. Kayumba
Christopher
kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2017, yatangaje ko iyo nama mpuzamahanga ishobora guhuza abayobozi bafitanye ikibazo ariko ubwayo idahagije kugirango ibikemure.

Agira ati ”N’ubwo u Bufaransa bufite inyungu muri Senegal ariko u Rwanda narwo rurazifite niyo mpamvu ruhagarariweyo! gusa imbogamizi ni nyinshi kuri iki kibazo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kuri iyi ngingo, Dr. Kayumba yakomeje agaragaza uburyo kuva na kera u Bufaransa n’ u Rwanda bitigeze bigirana imikoranire myiza nk’ ibihugu bifite ubusugire.

Ati” Intangiriro yabaye mbi kuko Leta zabaye mu Rwanda mbere ya 1994 zafataga u Bufaransa nka “Papa”, ibi rero bisobanura data , kuba Leta iriho ubu yifuza guharanira inyungu zayo nk’ igihugu cyigenga ibyo u Bufaransa nk’ igihangange ntikibikozwa!”.

Aha , Dr.Kayumba yasubiye mu mateka y’ ibihugu byombi aho yasobanuye uburyo u Bufaransa bwigiza nkana bukanga kwemera uruhare bwagize mu itegurwa n’ ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati:”Habayeho kubahana, kutaryaryana, kutabangamirana , kutabeshyana no kugaragaza ukuri nsanga umubano mwiza hagati y’ u Rwanda n’ u Bufaransa wakomera, aho rero niho ruzingiye ariko nirwifuza ko rubufata nka papa ntakizagenda”.

Aho i Dakar Perezida Paul Kagame ashobora kugirana ibiganiro na Emmanuel Maccron

Nk’ uko byagaragaye mu nkuru ya Bwiza.com yo ku wa 30 Nzeri 207, ku butumire bwa Macky Sall wa Senegal mu nama ya 4 y’ amahoro n’ umutekano wa Afurika , Perezida Paul Kagame ashobora kuzabonana na Emmanuel Maccron.

Iyama Mpuzamahanga yatangiye ku wa 13 izasozwa 14 Ugushyingo 2017, aho bivugwa ko yakiriye abayobozi bo mu rwego rwo hejuru basaga 400 harimo n’ abaperezida bahagarariye ibihugu byabo.

U Bufaransa bwanze gusaba imbabazi u Rwanda

Mu gihe Leta y’ u Rwanda yagerageje kugaragaza ibimenyetso byose bishoboka byerekana uruhare rw’ u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi ariko iki gihugu cyanze kubikozwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Francois Hollande wari Perezida w’u Bufaransa we yari yahisemo gushyira mu bikorwa gahunda yo kuzimangatanya ibimenyetso (declassification de dossiers).

Ese hari icyizere cy’ uko u Rwanda n’ u Bufaransa bizahuza?

Aha bizaterwa n’ ubushake bwa politiki bw’ abaperezida bombi, Emmanuel Macron ku ruhande rw’ u Bufaransa na Paul Kagame w’ u Rwanda.

Na none bitewe n’ amateka y’ u Bufaransa yagiye arangwa ahanini n’ ubuhangangem ntazatuma bwemera guca bugufi mu gihe u Rwanda narwo rugendera ku ndangagaciro zo kwigira no kwihesha agaciro ruharanira inyungu zarwo rutitaye ku burebure cyangwa ubuto bw’ igihugu runaka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *