Abanyafurika nibo bakwiye kumenya ibibazo byabo bakagira n’uruhare mu kubyikemurira – Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame asanga Afurika nikomeza gutegereza ko abanyamahanga ari bo bazajya basobanura ibibazo ifite akaba ari nabo batera intambwe ya mbere mu kubishakira ibisubizo, Abanyafurika ari bo bakwiye kwirengera ingaruka zabyo.

Ibi perezida Kagame akaba yabivugiye mu nama mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano muri Afurika yaberaga I Dakar muri Senegal, aho yatangaje mu ijambo rye ko kunanirwa guhuza hagati muri Afurika ari byo bituma umugabane wa Afurika ukomeza kurangwa n’umutekano wa ntawo.
37678067064 9d8c447c8f
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Perezida Kagame yasobanuye ko kubura umutekano biri mu buryo bwinshi, kuva ku mutekano, kwimuka kw’abaturage (Abanyafurika bakomeje gushirira mu Burayi) kugeza kuri politiki zicanamo ibice. Yakomeje ariko agira ati: “ Imbogamizi zose zaba zihari dushobora guhangana nazo dukorera hamwe. Ibi bisobanuye guhuza hagati yacu nk’Abanyafurika

Yakomeje agira ati: “ Nitureka abandi bagasobanura ibibazo byacu ndetse bakagira uruhare mu kubikemura, nitwe dukwiye kubibazwa ”. Yongeyeho ko kimwe mu bintu by’ingenzi bigize amavugurura y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ari ukugira Afurika ifite intumbero kandi yifitiye icyizere.
 

Perezida Kagame ariko yahise anibutsa ko ubumwe bwa Afurika budasobanuye ko ikwiye kwirengagiza ko ari ngombwa kugirana imikoranire itanga umusaruro n’abafatanyabikorwa bo hanze ya Afurika.

Perezida w’u Rwanda yanakomoje ku kurenga ingufu za gisirikare mu gukemura ikibazo cy’umutekano muri Afurika, aho yavuze ko ari ngombwa no kuvuga ku mutekano n’iterambere ndetse n’imiyoborere myiza.

DOgjbrHWAAAda4s
Uhereye ibumoso ujya iburyo, perezida Kagame, perezida Macky Sall na perezida Ibrahim Boubacar Keita

Usibye perezida Kagame, Iyi nama ya Dakar International Forum on Peace and Security in Africa yanitabiriwe na perezida Macky sall wa Senegal, perezida Ibrahim Boubacar Keita wa Mali, Minisitiri w’Intebe wa Tchad, Albert Pahimi Padacke n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.
 
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *