Yabeshye ababyeyi be ko yashimuswe kugirango abakuremo akayabo ntibyamuhira

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda muri Kabale cyataye muri yombi umusore w’imyaka 26 wigize nk’uwashimuswe kugirango abone uko akura amafaranga ku babyeyi be.

Uyu musore w’imyaka 26 witwa Victor Twinamatsiko utuye mu Kagari ka Katoma, muri paruwasi ya Mwendo ho mu Karere ka Kabale, bivugwa ko yabeshye ababyeyi be ko yashimuswe yarangiza akawusaba miliyoni 4 z’amashilingi kugirango abamushimuse bamurekure.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuvugizi w’igipolisi muri Kigezi, Elly Maate, avuga ko Twinamatsiko yari yihishe mu rugo rw’uwitwa Prutazio Twinomujuni mu Kagari ka Ryeza, muri paruwasi ya Bubare, mu Karere ka Rubanda, ariko akaba yaravugaga ko ari I Kampala muri kasho y’abamushimuse ngo bashakaga amafaranga kugirango bamurekure.

Iyi nkuru dukesha Spyreports ikaba ikomeza ivuga ko uyu musore yabeshye ababyeyi be ko abamushimuse bashakaga kumugirira nabi mu gihe ayo mafaranga yaba atabonetse.

FB IMG 1510575435296
Twinamatsiko n’uwari umuhishe bafatiwe rimwe

Ababyeyi b’uyu musore rero bakibwirwa ko umuhungu wabo yashimuswe, bo bahise babimenyesha polisi itangira kumushakisha ihereye ku munsi yavugaga ko yashimutiweho kuwa 30 Ukwakira 2017 kugeza kuwa 12 Ugushyingo 2017 ubwo yamusangaga aho yari yarihishe.

Igipolisi cya Uganda kikaba cyaboneyeho kugira inama ababyeyi cyangwa abandi bafite inshingano zo kurera, ko mu gihe havuzwe ikibazo cyo gushimutwa mbere yo kwishyura amafaranga y’ingurane bajya babanza kubimenyesha polisi kuko ngo bimaze kugaragara ko ibirego byinshi by’ubushimusi biba ari ibihimbano.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *