Bwa mbere mu myaka 60 ishize u Butaliyani ntibuzagaragara mu Gikombe cy’Isi cya 2018

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kwegukana ibikombe 4 by’ Isi bya ruhago , Ikipe y’ igihugu y’ u Butaliyani yabuze amahirwe yo kuzitabira imikino yo guhatanira Igikombe cy’ Isi kizabera I Moscow mu Burusiya mu mwaka w’ I 2018.

Uyu mukino wahuje Sweden n’ U Butaliyani amakipe yombi akanganya ibitego 0-0 wabanjirijwe n’umukino ikipe ya Sweden yari yatsinze u Butaliyani 1-0.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uko gutsindwa kw’ Ikipe y’ igihugu cy’ u Butaliyani, Squadra Azzura, kwatumye abakinnyi bacika intege kuko nibwo bwa mbere iyi kipe igiye kubura mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’ Isi kuva mu 1958.

Usibye agahinda Abataliyani bafite muri rusange, ariko umukambwe w’ imyaka 69 y’amavuko wari usanzwe utoza iyi kipe , Gian Piero Ventura nawe yababaye cyane kuko yahise atangaza ko agiye gusezera nabi.

Mu kiganiro na Independent, Umutoza Gian Piero Ventura yagize ati” Nubwo n’ ubundi nari mfite gahunda yo gusezera nkajya mu zabukuru ariko nari nabonye akazi katansaba imbaraga nyinshi, ndumva mfite agahinda kenshi…”

Nubwo U Butaliyani buherutse kwegukana Igikombe cy’ Isi muri 2006 bwari mu makipe yatumaga aya marushanwa arushaho kuryoha ndetse anitabirwa n’ abantu benshi.

Senegal , Nigeria, Tunisia, Maroc na Misiri niyo amakipe azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu mwaka utaha wa 2018.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *