Igihugu cya Tanzania kuri uyu wa kabiri cyashyiriyeho miliyoni 10 z’Amashilingi (4,500$) umuntu wese uzatuma uwari umucungamutungo mukuru w’ibiro bishinzwe kurwanya ruswa atabwa muri yombi.
Kuva perezida Magufuli yajya ku butegetsi muri iki gihugu mu Ugushyingo 2015, yatangije urugamba rwo ku rwego rwo hejuru rwo kurwanya ruswa biviramo abayobozi batari bacye kubura akazi kabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bishinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa (PCCB), Brig. Gen. John Mbungo, yabwiye itangazamakuru ko uwari umucungamutungo mukuru w’uru rwego rugenzurwa na leta, Godfrey Gugai, yacitse ubutabera nyuma y’aho imitungo ye ifatiriwe muri Gicurasi mu rwego rw’iperereza.
Iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ikaba ivuga ko muri iyo mitungo yafatiriwe harimo imodoka 6, inyubako 40 nini zicumbikamo abantu, amazu ndetse n’igorofa mu mujyi wa Dar es Salaam.
Abakozi ba leta muri Tanzania bafite imitungo batabasha gusobanura aho yavuye baba bafite ibyago byo gukatirwa imyaka igera kuri 7 y’igifungo cyangwa amande cyangwa byose.
Abashoramari b’abanyamahanga bakaba bemeza ko ikibazo cya ruswa ari imbogamizi ikomeye cyane ku gukorera business muri iki gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns/Bwiza.com


